Umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko badateganya kugurisha rutahizamu Babuwa Samson wifuzwa na Rayon Sports, mu gihe umutoza Karekezi Olivier yemeje ko yaganiriye na Sekamana Maxime.
Mu gihe isoko ryo kugura abakinnyi rizafunga mu mpera z’Ukwakira, amakipe menshi akomeje gushaka uburyo akomeza kwiyubaka, agura abakinnyi batandukanye.
Bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports bagiranye ibiganiro na rutahizamu Babuwa Samson Kiyovu Sports iherutse kugura kuri miliyoni 7 Frw avuye muri Sunrise FC, kugira ngo bamutangeho miliyoni 10 Frw.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye amatora yabaye ku Cyumweru, Perezida mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko Babuwa Samson atagurishwa.
Ati “Babuwa Samson ntabwo agurishwa. Amasezerano ya Babuwa arasobanutse, ibyo kuba hari amafaranga runaka ikipe imwifuza izishyura, mu masezerano ye harimo ko atemerewe kuba yasinyira ikipe iyo ari yo yose yo mu Rwanda mbere y’uko adukinira umwaka wacu.”
Mvukiyehe yakomeje avuga ko bagiye gusuzuma n’andi masezerano y’abandi bakinnyi, bagakemura ibibazo biyarimo mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Hari amakuru yavugaga ko myugariro Mbogo Ally na Ishimwe Saleh ukina mu kibuga hagati, bashobora kuva muri Kiyovu Sports kuko batahawe amafaranga yose ku gihe bemerewe ubwo bongeraga amasezerano.
Ku rundi ruhande, umutoza wa Kiyovu Sports, Kerekezi Olivier, yemeje ko bakiri ku isoko, aho bakeneye abakinnyi bakina ku mpande ndetse Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports ni umwe mu bo baganiriye.
Ati “Nibyo koko, nasabye komite ko yamfasha tukagura Sekamana Maxime kuko ni umukinnyi mwiza wadufasha mu gice cy’ubusatirizi. Turacyakeneye abakinnyi babiri baca ku mpande imbere, kandi we yaca iburyo cyangwa ibumoso. Ndamukeneye cyane kandi twaranaganiriye.”
Sekamana Maxime amaze iminsi atishimye muri Rayon Sports nyuma y’uko itamuhereye igihe miliyoni 4 Frw yamusigayemo ubwo yamuguraga mu mpeshyi ya 2019.
Karekezi Olivier yavuze ko mu bandi bakinnyi ashobora gukuramo abo asinyisha, ari mu bamusabye kuzakorera imyitozo muri Kiyovu Sports akareba urwego rwabo, barimo Nova Bayama uheruka gutandukana na AS Kigali.
Kiyovu Sports iri mu makipe yiyubatse mbere y’uko Shampiyona ya 2020/21 itangira, aho yaguze abakinnyi barimo umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves na rutahizamu Babuwa Samson watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka ushize w’imikino, na we waguzwe muri Sunrise FC.
Yaguze kandi Irambona Eric (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Police FC), Ngandu Omar na Bigirimana Abeddy bavuye mu Burundi, mu gihe yongereye amasezerano abarimo Serumogo Ally, Ishimwe Saleh, Mbogo Ally, Mbonyingabo Régis na Mutangana Derrick.
Ntirandekura Dorcas