Umufana ukiri muto w’ikipe ya Manchester United wasabye ko Liverpool yahagarika gushaka gutwara igikombe cya Premier League cy’uyu mwaka yaguye mu kantu nyuma yo kubona umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool amwandikiye ibaruwa.
Daragh Curley, w’ahitwa County Donegal, yandikiye ibaruwa Klopp bijyanye n’umwitozo bari babahaye ku ishuri.
Uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko yabajije niba byashoboka ko Liverpool yitsindisha imikino imwe n’imwe ya shampiyona.
Klopp yanditse amusubiza, amushimira urukundo rwe rw’umupira w’amaguru, ariko amusobanurira ko Liverpool idashobora gutakaza amanota ku bwe nka Klopp.
Gordon, se wa Daragh, yabwiye ishami rya BBC rikorera muri Irelande y’amajyaruguru ko mu gihe benshi mu bigana n’umuhungu we barimo bandika amabaruwa yo gufana, Daragh we yafashe icyemezo cyo kwandika ibaruwa yo kwinuba ayandikiye umutoza Klopp.
Muri iyo baruwa, uwo munyeshuri wo ku ishuri Glenswilly National School yanditse ati:
“Liverpool iri gutsinda imikino myinshi cyane. Nimutsinda indi mikino icyenda, ni mwe muzaba mugize umuhigo mwiza kurusha abandi mu kurangiza mudatsinzwe mu mateka y’umupira w’amaguru w’Ubwongereza. Nk’umufana wa United, ibyo birababaje cyane”.
“Rero mu gihe gikurikiyeho ubwo Liverpool izakina, nyabuneka uzayitsindishe. Ukwiye rwose kureka indi kipe igatsinda. Nizeye ko nakwemeje ukaba utazatwara shampiyona cyangwa ngo utsinde undi mukino wundi n’umwe”.
Gordon Curley yavuze ko yumiwe ubwo yabona igisubizo cy’umwana we.
Ati: “Umugore wanjye Tricia yari ku iposita y’aho dutuye nuko abwirwa ko hari ubutumwa bwihariye bugenewe Daragh Curley”.
“Yibazaga uwaba yandikiye Daragh ubwo butumwa, ariko ubwo yabibwiraga Daragh yaragize ati, ‘Oh ni Jurgen Klopp’.
“Kandi koko yari Jurgen Klopp”.
Liverpool y’umutoza Klopp iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League cy’uyu mwaka kandi kugeza n’ubu nta mukino wa shampiyona yari yatsindwa.
Mu ibaruwa asubiza Daragh, yagize ati: “Mu buryo bubaje, kuri iyi nshuro ntabwo nakubahiriza ibyo usaba, kuko urebye nta mahitamo mbifiteho”.
“Nkuko ushaka ko Liverpool itsindwa, ni akazi kanjye gukora ibishoboka byose ngo mfashe Liverpool itsinde kubera ko hari abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi babishaka, rero rwose sinshaka kubatenguha”.
“Amahirwe ufite, hari imikino twatsinzwe mu gihe cyashize kandi hari n’iyo tuzatsindwa mu gihe kiri imbere kuko ni ko mu mupira w’amaguru bimera”.
“Ikibazo nuko iyo ufite imyaka 10 utekereza ko ibintu bizahora iteka nkuko bimeze kuri ubu, ariko niba hari ikintu kimwe nakubwira nk’umuntu w’imyaka 52, ni uko mu by’ukuri atari ko ibintu bigenda”.
Yongeyeho ko Manchester United yagize amahirwe yo kugira Daragh nk’umufana ndetse amushimira urukundo afitiye umupira w’amaguru n’ikipe ye afana.
Bwana Curley – se wa Daragh – yavuze ko Klopp “ameze nk’umuntu mwiza mu buryo buhebuje”.
Bwana Curley ati: “Nanjye ubwanjye naba umufana wa Man Utd, birababaje ukuntu Liverpool iri kwitwara neza cyane, ariko ibyo byose tubishyize ku ruhande, Klopp ni uwo kubahirwa ibyo yakoze”.
“Namye mubona nk’umuntu mwiza, iyi baruwa nyifata nk’iyaje ibyemeza by’ukuri kuri jye ko ari umuntu w’intangarugero cyane”.
“Icyo nakunze mu ibaruwa ni ‘ubu-sportif’ no kubahana kandi ntekereza ko kubwira ibyo umwana w’imyaka 10 ari ibintu byiza cyane”.
Ariko Bwana Curley yavuze ko gukunda Klopp kwe bitazatuma yaba we n’umuhungu we Daragh bahindura bagafana Liverpool.
Ati: “Hari ibiri gukorwa mu rwego rwo gukomeza ikipe kugira ngo Man Utd idatezuka ku nshingano zayo”.
Ndacyayisenga Jerome