Mu gihe habura amasaha macye ngo igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball gitangire mu Bushinwa, hamaze kumenyekana urutonde rw’ibyamamare mu ngeri zinyuranye bizasusurutsa iri rishunwa rigiye kuba ku nshuro ya 18.
Mu rwego rwo kumenyekanisha iri rushanwa, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ryifashishije ibyamamare birimo Umunyamerika wanditse amateka akomeye muri Basketball KOBE Bryan wakiniye ikipe ya LAKERS n’ikipe y’Igihugu cye, Umushinwa YAO Ming wakiniye HOUSTON Rocket n’ikipe y’igihugu cye n’umudage Dirk NOWITZKI wakiniye Dallas Mavericks.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa bizaba kuri Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2019, bizasusurutswa n’umuhanzi Jason Derulo uzwi cyane ku ndirimbo nka Swalla, Will you marry me, Colors n’izindi.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bazwi muri Basketball bazaba bahanzwe amaso barimo Giannis Antetokounmpo ukinira Ubugereki, Umufaransa Rudy Gobert, Umunyaseribiya Nikola Jokic, Evan Fournier, Nicolas Batum, Frank Ntilikina, Marc Gasol, Vincent Poirier n’abandi bikina muri shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
N’ubwo hitezwe kwigaragaza kw’impano nyinshi, hari andi mazina menshi akomeye atazagaragara muri irirushanwa azwi cyane muri NBA nka LeBron James, James Harden na Ben Simons.
Amakipe azitabira
Igikombe cy’isi cya basketball kizitabirwa n’amakipe 32 aturuka ku migabane yose hakurikijwe umubare w’ibihugu wahariwe buri mugabane. Mu Burayi hazitabira ibihugu 12 birimo Poland, Spain, Italy, Serbia, Turkey, Greece, Germany, France, Czech Republic, Lithuania na Montenegro.
Afurika izahagararirwa na Nigeria, Tunisia, Ivory coast, Angola na Senegal mu gihe Aziya na Oseyaniya byo bizahagararirwa n’Ubuyapani, Philippines, Jordan, Koreya, Iran, Australia na New Zealand.
Umugabane wa Amerika uzahagararirwa na Argentina, Brazil, Canada, Venezuela, Dominican Republic na Puerto Rico.
Ku nshuro ya 18 iri rushanwa rigiye kuba, ni ubwa mbere rizaba ribereye mu Bushinwa, biteganyijwe ko hazakinwa imikino 92 mu minsi 16 ku bibuga 8 biherereye mu mijwi 8 itandukanye.
Christian Hakorimana