Kuri uyu wa mbere taliki 25 Ukwakira, Icyamamare mu njyana ya Rumba Koffi Olomidé ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aracirwa urubanza i Versailles mu Bufaransa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa ko yakoreye abakobwa bane mu bamufasha kubyina indirimbo ze.
Umwe mu bakobwa bemeza ko bahohotewe na Koffi Olomidé avuga ko yabatwaraga mu mahoteri, akabafata ku ngufu. Uwo mukobwa asobanura ko hari n’igihe uwo muririmbyi yabakoreraga ibya mfurambi ubwo babaga bari muri Studio. Uwatanze ubu buhamya yemeza ko nibura yamufata ku nguvu kabiri mu mu cyumweru.
Koffi Olomidé we arahakana ibyaha byose ashinjwa ko yakoze hagati yo mu 2002 no mu 2006. Mu 2019, urukiko rw’ibanze rwa Nanterre ruri i Paris rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 2, mu gihe uruhande rwamuregaga rwo rwifuzaga ko yafungwa imyaka irindwi. Mu bakobwa Koffi ashinjwa ko yafashe ku nguvu akanahohotera, harimo abari batarageza ku myaka 18 icyo gihe.
Amakuru AFP, dukesha iyi nkuru ifite ni uko umwunganizi mu by’amategeko wa Koffi Olomidé witwa Me Emmanuel Marsigny yanze kugira icyo atangaza niba uwo aburanira azitaba urukiko kuko ubushize yanze kwitaba ubutabera bw’Ubufaransa inshuro ebyiri, bituma hafatwa icyemezo cyo kumuta muri yombi.
Koffi Olomidé Mu bindi byaha ashinjwa, harimo no kuba abo bakobwa yarabinjije mu Bufaransa ku mpapuro mpimbano. Si ubwa mbere Koffi Olomidé w’imyaka 65 ahanganye n’ubutabera kuko muri 2012, urukiko rwo muri DR Congo bwamukatiye igifungo cy’amezi 3 bumushinja guhohotera umufasha gutunganya indirimbo ze “Producer”, mu 2016 yirukanwa muri Kenya nyuma yo gutera umugeri umwe mu bakobwa bamufasha kubyina, mu 2018 Zambiya nayo imuta muri yombi imushinja guhohotera umufotozi.
Ndacyayisenga Jerome