Mu gihe abakurikiranira hafi amasezerano ari hagati ya guverinoma y’u Rwanda na guverinoma y’ubwongereza bavuze byinshi ku byerekeranye n’aya masezerano, byatangiye kugaragara ko izanwa ry’abimukira mu Rwanda riri mu mayira abiri kuko bisaba ko haba irindi tora rikurikira iryaraye ribaye ritora umushinga w’itegeko uha guverinoma y’ubwongereza ubwisanzure kubibazo bwabimukira.
Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite (House of Commons), yatoye ishyigikira umushinga w’itegeko wo kohereza abimukira mu Rwanda, uyu mushinga ukaba utsinze urugamba rwa mbere muri iyi Nteko.
Uyu mushinga bashaka ko uba itegeko watsinze ku kinyuranyo cy’amajwi 44, gusa hazaba andi matora mu mwaka utaha.
Nta mudepite ushyigikiye cyangwa wo muri Conservative Party rya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak watoye yanga uwo mushinga, nubwo hari abifashe.
Byarangiye uyu mushinga w’itegeko utowe n’abadepite 313 naho 269 batora bawanga.
Abadepite bagera kuri 37 bashyigikiye uwo mushinga bo muri Conservative Party – barimo uwari minisitiri w’abinjira n’abasohoka Robert Jenrick uheruka kwegura mu cyumweru gishize, hamwe na Suella Braverman wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ,ntibatoye bifashe.
Uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kwemerwa muri iki gice cy’inteko y’Ubwongereza kizwi nka House of Commons utegereje urundi rugamba mu wundi mutwe wo hejuru y’uwo uzwi nka House of Lords(uy’umutwe twawugereranya na sena).
Uyu mushinga ugamije kwemeza mu mategeko y’Ubwongereza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye cyo koherezamo abimukira, nyuma y’uko Urukiko rw”ikirenga rw’Ubwongereza rwo rwari rwavuze ko uyu mugambi unyuranyije n’amategeko.
Abawunenga bo ku rundi ruhande bavuga ko uyu mushinga ubu udakomeye bihagije kuburyo wakwirinda ibirego by’amategeko bibuza kohereza abantu.
Abo ku ruhande rwa Labour, ishyaka rihangana na Conservative Party riri ku butegetsi, hamwe n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, batoye banga uyu mushinga, kandi iri shyaka ryavuze ko riramutse ritsinze amatora ataha ryahagarika uyu mugambi ku Rwanda .
Abo mu ruhande rwa Minisitiri w’intebe wa UK bari barawamaganye bavuze ko babwiwe ko Sunak ashobora “kuzakaza” uwo mushinga w’itegeko.
Uyu mushinga w’itegeko watunganyijwe ngo usubize ibibazo byagaragaye mu mugambi wa leta wo kohereza abimukira mu Rwanda kuko inkiko z’i Burayi no mu Bwongereza zagiye zitesha agaciro amasezerano yasinywe hagati ya guverinoma y’u Rwanda na leta y’ uBwongereza.
Leta ya London ivuga ko uwo mugambi ugamije guca intege abimukira bambukira mu twato duto bakinjira muri icyo gihugu – ibyo Sunak yashyize mu by’ibanze ashaka guhagarika.
Mu bigaragaza uburyo ibiro bya minisitiri w’intebe byari byashyize imbaraga mu biva muri iri tora ryo kuwa kabiri, minisitiri Graham Stuart ushinzwe iby’ihindagurika ry’ikirere wari uri i Dubai mu nama ya COP28 yayivuyemo aza gutora.
Damian Green ukuriye ihuriro ry’abadepite rizwi nka One Nation yabwiye BBC ko mu itora habaye kwifata gucye ugereranyije n’uko bari biteze kandi ngo yiteze ko “niba leta ikomeje ingufu zayo bishoboka ko uyu mushinga w’itegeko wakomeza ukemezwa”.
Minisitiri Chris Philp w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko leta izumva ibitekerezo by’abadepite ku buryo bwo kunoza uyu mushinga.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com