Col Nzunzu umwe mu basirikare bakuru ba FARDC, baheruka koherezwa na Perezida Felix Tshisekedi ngo ajye kurwanya Umutwe wa M23 yitabye Imana.
Amurukuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, avuga ko Col Nzunzu wavuye Kinshasa aje kurwanya umutwe wa M23,yakoze impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kabasha ubwo yarimo ava ahitwa Kanyabayongo ku isaha ya sakumi n’imwe n’igice.
Aya makuru akomeza avuga ko Col Nzunzu, yakomeretse bikomeye n’abandi basirikare bari bamuherekeje ajyanwa mu bitaro bikuru bya Goma aho yaje kwitaba imana kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022.
Mu bari kumwe nawe, ntawahasize ubuzima usibye kuba bakomeretse bikomeye nabo bakaba barembembeye mu bitaro bikuru bya Goma aho bari kwitabwaho n’abaganga . .
Col Nunzu ,yavuye Kinshasa kuwa 21 Ugushyingo 2022 nyuma y’impinduka zakozwe na Perzida Felix Tshisekedi mu Ngabo z’Igihugu FARDC, nk’umwizerwa we wa hafi yoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru teritwari ya Rutshuru kujya guhangana n’Umutwe wa M23.
K’urubuga rwa Facebook ,Polisi y’igihugu ya DRC yemeje urupfu rwe imwifuriza kugira iruhuko ridashira.
HATGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com