Mu mujyi wa Bukavu Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora , yahishije ibikoresho birimo imashini zigera kuri 900, byagombaga kuzifashishwa mu gikorwa cy’amatora muri kariya gace mu kwezi kw’Ukuboza, uyu mwaka.
Izi mashini zahiriye mu nzu y’ububiko bwa Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) ubwo yafatwaga n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Nyakanga, iyi nzu yahiye irakongoka burundu ntihasigare n’ako kubara inkuru.
Ibi byatangajwe na Maheshe, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CENI ku rwego rw’intara ya Kivu y’amajyepfo, ngo ibyangiritse ni byinshi, cyane cyane imashini zagombaga kuzifashishwa mu matora, amapikipiki, batiri ndetse n’ibikoresho bikurura amashanyarazi aturuka ku izuba.
Avuga ko imashini 329 ari zo zarokotse iyo nkongi y’umuriro nk’uko tubikesha inkuru yatanzwe nikinyamakuru 7sur7.cd, cyandikirwa muri DRC.
Ukuriye CENI muri Kivu yamajy’Epfo, yerekanye ko ibyo bikoresho byari bigenewe antenne ya CENI i Bukavu n’izindi antenne ziri mubice bigize iyi Ntara.
uyu muyobozi yagize ati: “Inkongi y’umuriro yatangiye mu ma saa saba z’ijoro ntitwashoboye kurokora ibikoresho byinshi. Imashini n’ibicuruzwa bidasanzwe byari bibitswe byarakongotse”.
Byongeye kandi, Guverineri w’intara, Théo Ngwabidje Kasi, yategetse serivisi ze gukora iperereza ku bufatanye na CENI kugira ngo bamenye icyateye uyu muriro no kugaragaza uruhare rwa buri wese.
Ishami rishinzwe itumanaho rya guverineri w’intara rivuga ko ubuyobozi bw’intara bwijejwe na perezida wa CENI, Denis Kadima, nyuma yo kuvugana kuri telefoni, n’ itsinda rya komisiyo y’amatora riza kugera i Bukavu kugira ngo ryitegure neza.
Twabibutsa kandi ko muri iyi ntara ya Kivu y’amajyepfo muri rusange, n’Umujyi wa Bukavu by’umwihariko, imaze amezi agera kuri 2 yibasirwa n’inkongi z’umuriro za hato na hato. Amazu arenga 1.000 amaze gushya, ibi bikaba bimaze igihe byibasira uyu mujyi mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo.
Gusa abashinzwe kuzimya umuriro bahagobotse nta bantu bari bahiramo ariko byavuzweko harimo abahahuriye nakaga ko gukomereka.
Icyakora izi nkongi zikomeje kwibasira ibi bice, harimo abari kuvuga ko ari agakino ka Perezida Tshisekedi ngo abone uko aburizamo amatora yagombaga kuzaba m’Ukuboza.