Nyuma yuko abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, RDCongo na Angola bemeje ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho igomba kwiga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo, iyi komisiyo yahuye ku nshuro ya mbere.
Nkuko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, iyi komisiyo yahuye ku munsi wa mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, i Luanda muri Angola.
Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda, riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Iyi komisiyo yateranye bwa mbere kuri uyu wa Gatatu, yagombaga gukorana inama mu cyumweru gishize ariko iza kurogowa n’uko muri Angola hari kuba icyumweru cy’icyunamo cy’uwahoze ari Perezida wayo uherutse kwitaba Imana.
Nta ruhande yaba Congo cyangwa u Rwanda ndetse na Angola ruratangaza ibyavugiwe muri ibi biganiro by’umunsi wa mbere ndetse n’imyanzuro yaba yafatiwemo.
Iyi komisiyo yateranye bwa mbere, yari iyobowe na Guverinoma ya Angola ifatwa nk’umuhuza hagari y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishyirwaho ry’iyi komisiyo, ryemerejwe mu nama yahuje Perezida
Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na João Lourenço, yanafatiwemo imyanzuro ivuga ko u Rwanda na Congo biyemeje guhosha umwuka mubi uri hagati yabyo.
RWANDATRIBUNE.COM