Mu mwaka w’1972 Perezida Gregoire Kayibanda n’ishyaka rye MDR PARMEHUTU bashatse kongera kuyobora ibyabasigaga, maze Kayibanda ateranya inshuti ze magara ngo bashyireho umugambi wo kuyobya uburari.
Iyi gahunda yari iyo kwirukana Abatutsi mu mashuri mato n’amakuru, mu bigo bya Leta , ibishamikiye kuri Leta n’ibyabikorera .Bavugaga ko ari ukurangiza ibitarakozwe na Revorisiyo ya 1959, iyo ntero yaje gusubirwamo na CDR mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugirango buzuze uwo mugambi Kayibanda n’inshuti ze bashizeho za Komite bise ” komite ngarukiragihugu” abari bagize izo Komite harimo abakozi ba Leta ,ba perefe bari bazikuriye ku rwego rwa za perefegitura ,abashinzwe iperereza n’abakuru b’ingabo
Imvururu zari zabaye i Burundi zari zatangiye kuwa 29 mata 1972 zabaye urwiyenzo n’urwitwazo ngo Kayibanda n’ishyaka rye MDR PARMEHUTU bagera kuri uwo mugambi.
A.Migesera yagerageje gukora ingengabihe z’ibyo bintu n’urutonde rw’abanyeshuri n’abakozi birukanywe muri za Perefegitura zose.
Imvururu zashojwe n’aba Parimehutu mu 1973 zatumye abanyeshuri b’Abatutsi bicwa ariko bikaba byari byabanje gutegurwa , ibimenyetso bibyerekana ni byinshi ariko ibyingenzi ni ibi bikurikira:
-Kumanika amazina y’Abatutsi batifuzwaga, byabaye ku matariki ya 26 na 27 Gashyantare 1973.
-Uburyo bwo kubirukana bwakorwaga kimwe hose .
-Nta perefegitura yasigaye Kandi hose Abatutsi birukanywe mu mashuri no mu bigo bya Leta .
-Nta mutegetsi wo muri Guverinoma n’umwe cyangwa umuyobozi w’ishuri ,uwikigo cya leta cyangwa ikiyishamikiyeho warwanyije iyo migirire mini, bose baricecekeye.
Indi mpamvu yatanzwe na Guverinoma ya MDR PARMEHUTU yari iyobowe na Kayibanda Gregoire ngo n’uko Abahutu batari bagishoboye kwihanganira kuba bake mu mashuri , mu bigo bya Leta ibishamikiye kuri Leta n’ibyabikorera ,kandi aribo bagize umubare mwinshi w’abaturage.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubirigi icyo gihe yaravuze ati:” Imyaka irenze icumi Abahutu barakoze Revorisiyo ariko ,Abatutsi bakomeje kuba benshi mu myanya imwe y’ubuyobozi no mu mashuri. Ibi byose birerekana ko Guverinoma itigeze ikora politiki yo kurwanya Abatutsi”
Ariko rero ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’amashuri makuru n’ayisumbuye ,byerekanye ko abanyeshuri b’abatutsi bavuye kuri 36,3% mu 1962 na 1963 bakagera kuri 11% hagati y’imyaka wa 1972 na 1973. Mu mashuri yisumbuye Abatutsi bari 8,5 naho muri kaminuza nkuru y’igihugu (UNR) bari 6% na 3% mu bari boherejwe kwigira hanze .
Imibare bavugaga muri izo mvururu ko abanyeshuri b’ Abatutsi bari hagati ya 50 na 70 % ntiyariyo ,nta naho yari ihuriye n’ukuri . Ikinyoma cyari imwe mu ntwaro z’iyo Leta n’abari bayishigikiye.
Impamvu nyakuri yo kwirukana Abatutsi mu mashuri ya Leta hagati ya 1972 na 1973 bwakoresheje komite yiswe ” ngarukiragi
gu” zari ubutegetsi bwite bwa Kayibanda n’ishyaka rye rya MDR PARMEHUTU bari baramunzwe n’ivanguramoko no huheza igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Kayibanda Kandi yashakakaga kongera kunga Ubumwe mu ishyaka rye rya Parimehutu ryari rimaze igihe risa niryacitsemo ibice bibiri. Abatutsi berekanwa nk’abanzi b’igihugu basabirwa kugirwa ibitambo.
Hategekimana Claude