Kompanyi Boeing yo muri Amerika ifite uruganda rukora indege imaze kugerageza indi ndege nshya nini cyane ifite imoteri ebyiri, 777X.
Kompanyi Boeing yo muri Amerika ifite uruganda rukora indege imaze kugerageza indi ndege nshya nini cyane ifite imoteri ebyiri, 777X.
iyi kompanyi irigukora iyo bwabaga ngo igarurire icyizere abakiriya bayo nyuma y’impanuka zimaze iminsi zikorwa na zimwe mu ndege zayo aho zahitanye abantu 346 mu mwaka usize.
Iyo ndege yageragerejwe hafi y’umujyi wa Seattle ikaba yamaze amasaha ane mu kirere.
Mu cyumweru gisize , iryo gerageza ryarahagaritswe inshuro ebyiri kubera umuyaga mwinshi.
Biteganijwe ko haba irindi gerageza mbere y’uko iyo ndege ishyirwa ku isoko mu mwaka utaha, mu kompanyi itwara abantu Emirates.
Iyo ndege igiye gushyirwa ku isoko ipima metero 77, bikaba byari byitezwe ko yatangira gukoreshwa uyu mwaka ariko bakaba bagitunganya ibibazo by’ikoranabuhanga.
Wendy Sowers ushinzwe ubucuruzi bw’iyi 777X yagize ati: “Iki n’igikorwa gitangaje dukoze muri uruganda amateka azahora atwibukiraho”.
Boeing ivuga ko imaze gukora izigera kuri 309 – imwe ikazajya iyigurisha miliyoni zirenga 442 z’amadolari .
Iyo ndege izaba isumba kure indege ya Airbus A350-1000 ikazaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 360
iyi ndege ya moteri ebyiri ije gusubiza ibibazo iyi kompanyi imaze ihura nabyo by’impanuka kugira ngo niba moteri imwe ihuye n’ikibazo indi ihite itabara abagenzi ntibahure n’ikibazo bikozwe mu rwego rwp kugabanya impanuka z’indege muri iki gihe.
ubwanditsi