Kompanyi y’indege yo mu gihugu cya Kenya, Kenya Airways (KQ) yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo i Kinshasa, kubera ko abakozi bayo babiri bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’ubutasi bwa gisirikare DEMIAP.
Ejo kuwa mbere, nibwo iyi sosiyete yashyize ahagaragara iki cyemezo ibinyujije ku rukuta rwabo rwa X, yahoze yitwa Twitter, ivuga ko “badashoboye gukomeza gukora izo ndege badafite abakozi babo buzuye kuko bibangamiye akazi kabo”.
Nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga Kenya Airways (KQ) itangaza ko, guhagarika ingendo zerekeza Kinshasa bitangira uyu munsi kuwa kabiri tariki 30 Mata 2024 aho iki cyemezo kije gikurikiye itabwa muri yombi ry’ abakozi babiri ba KQ bagafungwa n’igisirikare gishinzwe iperereza (DEMIAP) ku ya 19 Mata uyu mwaka.
Impamvu y’ifungwa ry’aba bakozi batawe muri yombi n’iri shami rishinzwe iperereza muri Congo ngo nuko aba bakozi batagaragaje impapuro za gasutamo ku mizigo ifite agaciro karemereye bari batwaye, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Kampani Kenya Airways. Icyakora, Umuyobozi mukuru wa Kenya Airways yasobanuye ko “imizigo yavuzwe itigeze ipakirwa cyangwa ngo yemererwe kwakirwa na KQ kubera ko itari ifite ibyangombwa byuzuye”.
Mu gihe cyo gutabwa muri yombi kw’aba bakozi ba Kenya Airways, Telefoni z’abakozi zarafaitiwe, ndetse bangirwa ko hari n’undi muntu wese wabageraho kugeza tariki ya 23 Mata, ubwo abayobozi ba Ambasade n’itsinda rya Kenya Airways binjiraga muri iki kibazo icyakora bizaza kurangira bemerewe kubasura.
Kenya Airways kandi yasabye ko abo bakozi bayo barekurwa bagasubira mu miryango yabo, kandi isaba n’igisirikare cya Kongo gufata ingamba kuri iki kibazo nubwo kugeza ubu, guverinoma ya DR Congo itaragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.
Rwandatribune.com