Korea ya Ruguru iyobowe na Kim Jong Un mu kwifuriza Uburusioya umunsi mwiza w’Ubwigenge yamwemereye ubufatanye mu byo arimo byose. Ibi byose yabitamutangarije mu butumwa yamwoherereje.
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un asanzwe ari inshuti y’agasohoika ya Perezida Vladdimir Putin uyoboye iki gihugu cy’Uburusiya.
Uyu munsi ngarukamwaka wa National Russia Day ,Ubusanzwe wizihizwa tariki ya 12 Kamena, ariko uyu mwaka ukaba warashyizwe kuwa 13 Kamena.
Mu bifurije u Burusiya umunsi mwiza harimo na Koreya ya Ruguru, igihugu bisanzwe bifitanye umubano w’akadasohoka.
Ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, bwashyizwe hanze n’Ibiro Ntaramakuru byo muri Koreya ya Ruguru, KCNA.
Muri iyo nyandiko ariko uyu Mukuru w’Igihugu ntiyakomoje ku ntambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine cyangwa se uruhare bugira mu ntambara ahubwo yashimye Putin ku “byemezo bikwiye n’inzira anyuramo mu guhagarika ingufu zishobora guteza inkeke ku mutekano.’’
Yongeyeho ko abaturage ba Koreya ya Ruguru bashyigikiye ubwo bufatanye kandi bizeye ko buzafasha mu kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ubwo ni bwo butumwa bwa mbere Koreya yohereje ishyigikira u Burusiya kuva bushoje intambara muri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022.
Koreya ya Ruguru yavuze ko intambara yo muri Ukraine yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko ari amayeri yo gusenya u Burusiya, inamagana imfashanyo ibihugu byo mu Burengerazuba zikomeje guha Ukraine.
Muri Mutarama, Amerika yashinje Koreya ya Ruguru kuba yarahaye intwaro zirasa za rokete (rockets) na misiles umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya ‘Wagner’ ariko iki gihugu cyahakanye ibyo birego.
Muri Werurwe, Amerika nanone yavuze ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Burusiya bwasabye Koreya ya Ruguru kubuha intwaro zo kurwana muri Ukraine, kugira ngo nabwo buyihe inkunga y’ibyo kurya.
U Burusiya busanzwe buri mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni bwakunze guhagarara kuri Koreya ya Ruguru yashyirwagaho igitutu ndetse ifatirwa ibihano na Loni n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera gukoresha intwaro za kirimbuzi.