Koreya y’Epfo yatangaje ko iya ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ mu Nyanja y’u Buyapani.
Iki gisasu kiri mu bwoko bwa missile zishobora kurasirwa mu nyanja bikozwe n’ubwato bugendera munsi y’amazi cyangwa ikoranabuhanga mu kurasa ibi bisasu rishyirwa mu nyanja.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo Koreya y’Epfo yatangaje ko iya Ruguru yarashe igisasu cyo muri ubu bwoko mu Nyanja y’u Buyapani.
Iki gisasu cyarasiwe ku cyambu cya Sinpo giherereye mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru, aho isanzwe ifite n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.
Amakuru atangwa n’inzego z’iperereza za Koreya y’Epfo avuga ko iki gisasu cyagenze intera iri hagati ya kilometero 439 na 450 mbere y’uko kigwa mu Nyanja y’u Buyapani.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuba Koreya ya Ruguru yarashe iki gisasu bifatwa nko guha gasopo u Buyapani kuko bivugwa ko hari hashize igihe abayobozi b’iperereza b’iki gihugu bagirana ibiganiro n’aba Koreya y’Epfo.
Iki gisasu bivugwa ko cyarashwe na Koreya ya Ruguru nubwo yo itaragira icyo ibivugaho. Yaherukaga kukimurika muri Mutarama 2021, aho yatangaje ko ariyo ntwaro ikomeye ku Isi.
Uwineza Adeline