Imbwa yitwa Baekgu yo muri Koreya y’Epfo yambitswe umudari uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze, nyuma yo kugira uruhare kugira ngo nyirayo wari wabuze aboneke.
Iyo mbwa ibana na nyirayo, umukecuru w’imyaka 90 mu gace ka Hongseong muri Koreya.
Inzego z’ubuyobozi muri ako gace zatangaje ko uwo mukecuru n’imbwa ye baburiwe irengero tariki 25 Kanama uyu mwaka. Inzego z’ubutabazi zatangiye kumushakisha ariko ziraheba.
Hashize amasaha 40, uwo mukecuru n’imbwa ye baje kugaragara mu mirima y’umuceri, umukecuru yaheze mu migende ibamo amazi yuhira uwo muceri.
Polisi yavuze ko iyo hatabaho ubutwari bwa Baekgu, uwo mukecuru kumutabara byari bigoye. Kugira ngo bamenye aho ari, bohereje mu kirere indege imenya ahari ubushyuhe bw’ikinyabuzima nk’umuntu cyangwa irindi tungo.
Ubwo indege yageraga aho iyo mbwa na nyirabuja bari, yafashe ubushyuhe bw’umubiri w’imbwa kuko umukecuru we yari yaguye mu mugende kandi yatangiye no gukonja.
Abashinzwe gushakisha bahise bajya kureba aho ubwo bushyuhe bwabonetse, basanga ni imbwa na nyirabuja bahari barabatabara.
Inzego z’ubuyobozi zambitse iyo mbwa umudari, zivuga ko iyo itaza kuguma hafi y’uwo mukecuru, batari kubasha kumutabara.