Mu guhangana gukomeye Koreya y’Epfo nayo yohereje mu kirere icyogajuru cy’Ubutasi, kikaba aricyo cyogajuru cy’iki gihugu cyoherejwe mu kirere bwambere, igikorwa gikozwe nyuma gato y’uko na Koreya ya Ruguru yohereje yo icyayo.
Iki cyogajuru cya Koreya y’Epfo cyiswe “ KOREA”. Kikaba cyoherejwe hifashishijwe rockette za SpaceX, Ikigo cy’Umuherwe Elon Musk. Yohererejwe mu Gace ka Vandenberg muri Leta ya California muri Amerika.
Iki cyogajuru k izafasha Koreya y’Epfo kugenzura umuturanyi wayo, Koreya ya Rugyuru, ahanini ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire. Magingo aya, iki gihugu cyagenderaga ku makuru y’ubutasi cyahabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyogajuru kizakorera mu ntera iri hagati ya kilometero 400 na 600 hejuru urenze Isi, aho gishobora kuba cyagenzura akantu gato gafite nibura santimetero 30.
Koreya y’Epfo ifite gahunda zo gukomeza uru rugamba rwo guhangana na Koreya ya Ruguru, ndetse ishaka kohereza ibindi byogajuru bine by’ubutasi mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com