Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yafashe abasore batatu bakekwaho kwiba umucuruzi ibihumbi 981,100, ibasanze mu kabari gaherereye mu Murenge Rubendera.
Bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, basanganwa amafaranga y’u Rwanda 848,800 mu bihumbi 981,100 bacyekwaho kwiba umucuruzi mu Karere ka Karongi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze kwiba.
Yagize ati: “Umucuruzi wo mu mujyi wa Karongi yahamagaye atanga amakuru ko amaze kwibwa kandi ko acyeka umugabo waje avuga ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe agiye kubimushakira mu bubiko, agarutse abura amafaranga 981,100 yari agiye kujya kubitsa kuri banki.”
Akomeza agira ati: “Mu kumwiba ay0 mafaranga, yari kumwe na mugenzi we bari bazanye kuri moto asigara hanze, acyeka ko ari we winjiye akayakura muri kontwari kuko bagarutse akayabura, nyuma y’uko bakije moto bakagenda amwizeza ko agiye kuyabikuza kuri banki akabona kugaruka kwishyura.”
“Bose uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w’uwo munsi, mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera barimo gusangira inzoga na mugenzi wabo, biyemerera ko bafatanyije ubu bujura. Basanganywe 848,800Frw bavuga ko hari andi bamaze gukoresha batazi umubare wayo.”
CIP Mucyo Rukundo yasabye abacuruzi kuba maso kuko hari ababagana biyoberanya ko ari abakiriya bagamije kubahombya cyangwa kubiba bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano igihe bahuye n’ubujura nk’ubu.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
RWANDATRIBUNE.COM