Gen Maj Aime Mbiato Konzoli uheruka gutabwa muri yombi akekwaho umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, yarekuwe ku mugoroba wo kuwa 28 Gicurasi 2023.
Gen Maj Aime Mbiato, yarukuwe nyuma y’igitutu Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC, yashyize ku Rwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo ruzwi nka ANR arusaba ku murekura nta yandi mananiza, ngo kuko nta binyenyetso rwagaragaje rwahereyeho rumuta muri yombi .
Uru rwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo(ANR), rwataye Gen Maj Aime Mbiato muri yombi mu gicuku cyo kuwa 27 Gicurasi 2023, rumushinja kugira umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo, avuga ko Gen Maj Aime Mbiato, yatangiye gukekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi muri DR Congo, biturutse ku mubano wihariye asanzwe afitanye n’Abajenerali bo mu ngabo za Turkiya.
Ibi ngo byatumye atangira kwibazwaho no kutizerwa n’Umugaba mukuru wa FARDC Gen Christian Chiwewe’usanzwe ari inkoramutima ya Perezida Felix Tshisekedi bakomoka no mu natara imwe ya Kasayi ndetse bikavugwa ko ariwe wamushumurije inzego z’Ubutasi ,kugirango zimute muri yombi ku mbwiriza nawe yari yahawe na Perezida Felix Tshisekedi.
Amakuru dukesha umwe mu banyapolitiki bo muri DR Congo utashatse ko dushyira amazina hanze ku mpamvu z’umutekano we avuga ko muri ibi bihe ,Perezida Felix Tshisekedi, ari gushaka uko yakwiza Abanyapolitiki n’Abasirikare bakuru azi ko batazamujya inyuma mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’Umwaka wa 2023.
Ngo ni muri urwo rwego ,Gen Maj Aime Mpiato ukemangwa na Perezida Felix Tshisekedi, yahimbiwe ibinyoma byo gushaka guhirika Ubutegetsi ,kugirango ashyirwe ku ruhande imu gihe amatora y’Umukuru w’igihugu yegereje muri DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com