Nyuma y’umubano mwiza wari umaze iminsi, ibintu byongeye kumera nabi mu mubano w’u Rwanda na DRCongo kubera umutwe wa M23, kandi hari ubwoba ko bishobora kumera nabi kurushaho.
Mu gihe abategetsi b’u Rwanda bakomeje guhakana gufasha M23, ibimenyetso by’abasirikare barwo Congo ivuga ko bafatiweyo bisa n’igisebo ku Rwanda.
Ni gihamya ifasha leta ya DR Congo kuragaraza ko yatewe n’u Rwanda, no gutuma bigaragara ko ariyo irengana koko.
Igitutu cy’amahanga gishobora kwiyongera ku Rwanda muri iyi minsi kubera iki kimenyetso – u Rwanda ruhakana – kigaragaza ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.
Gusa leta ya Congo isanzwe ifite intege nke mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’abanyecongo ubwabo n’iy’abanyamahanga nka ADF, Red-Tabara cyangwa FDLR.
Biboneka ko igihe cyose umutwe wa FDLR uzaba ukiri muri icyo gihugu bishobora kuzakomeza kumera nabi hagati ya Kinshasa na Kigali.
Ku kibazo cya M23, inzira z’ibiganiro nizo zishobora gutanga umuti urambye ariko zisa n’izananiranye mu myaka irenga 15 ishize.
Inzira y’intambara nayo ibyo ikemura ku kibazo cy’urusobe nk’iki ni bicye cyane kurusha ibyo yangiza nk’uko amateka muri aka karere abyerekana.
Biragoye cyane guteganya iherezo ry’ikibazo gishingiye ku mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, akarere kandi gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Gusa abasesenguzi benshi bahuriza ku kuba n’ubwo iki ari ikibazo kireba akarere, ariko leta ya Kinshasa ariyo mbere na mbere igomba gutora umuti wacyo, yawubura akaga kagakomeza.
RWANDATRIBUNE.COM