Ku nshuro ya kabiri mu mateka y’u Rwanda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vicent Biruta yagiriye uruzinduko muri Brésil agirana ibiganiro na Mugenzi we Mauro Luiz Iecker Vieira, baganira ku buryo bwo gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. uru ruzinduko rukaba ruje rukurikira urwaherukaga mu 1982.
Ibiganiro by’aba ba Minisitiri bombi bikaba byibanze ku kunoza umubano ndetse banongera ho ko basinyanye amasezerano yo gukuraho visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate ndetse n’iz’abagiye mu kazi k’igihugu
Mauro Luiz Iecker Vieira ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Brésil guhera muri Mutarama 2023. Ni we wafashe izi nshingano kuva Luiz Inácio Lula da Silva yatangira kuyobora iki gihugu.
Mauro yari kuri uyu mwanya na mbere hagati ya 2015 na 2016 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Dilma Rousseff.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Mu gihe Brésil ihagarariwe mu Rwanda na Silvio José Albuquerque e Silva, u Rwanda rwo ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington muri Amerika.
Mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege bizwi nka Bilateral Air Services Agreement (BASA).
Mbere yaho, ni ukuvuga mu 2011, hari andi masezerano yo gufatanya hagamijwe kwihaza mu biribwa yasinywe.
Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, Soya, ibisheke n’amaronji.
Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanukiye. Runasanzwe rutumiza isukari nyinshi muri Brésil.
Brésil ni igihugu cya 10 ku Isi gifite umusaruro mbumbe mwinshi ndetse ni icya munani mu bushobozi bwo guhangana ku isoko.
Umubano w’ibihugu byombi uramutse ugenze neza u Rwanda rwabyungukira mo ku buryo bugaragara, dore ko bashobora no guhita baza gushora imari zabo mu Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com