Mu bizamini byafashwe mu muryango w’ingagi zo muri San Diego Zoo muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko ebyiri muri zo zanduye Covid-19.
Ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ari ubwa mbere umuryango w’ingagi ugaragaweho Covid-19 kuva yatangira koreka isi. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko byakomezaga gukekwa ko iyi Virusi ishobora gufata inyamaswa zose zifite imiterere nk’iy’umuntu.
Umwe mu bakuriye inzu izo ngagi zibamo (zoo) yavuze ko hari izindi eshatu ziri kugaragaza ibimenyetso bikekwa ko nazo zaba zaranduye Coronavirus, bishoboka ko yaba yarazanywe n’umwe mu bakozi ba utaragaragazaga ibimenyetso byayo.
Byatangiye kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo ingagi eshatu zatangiraga gukorora, zipimwa Covid ibipimo bya mbere byabonetse kuwa Gatanu byagaragaje ko zifite ubwandu, maze ku cyumweru nibwo Minisiteri ishinzwe laboratwari y’iby’ubuvuzi bw’amatungo muri Amerika yatangaje ko koko zirwaye Covid-19.
Umuyobozi mukuru w’inzu izo ngagi zibamo, Lisa Peterson, yavuze ko nubwo zikorora ubuzima bwazo bumeze neza.
Ildephonse Dusabe