Kuba nta binyamakuru bicapye bikigaragara mu Rwanda no kuba inzego zishinzwe ubutabera zihora zihanze ijisho ku banyamakuru , byagaragajwe nk’intandaro yo kuba u Rwanda ruza mu myanya mibi mu bwisanzure bw’itangazmakuru .
Ibi n’ibyatangajwe na Anne la Forge uhagarariye umuryango RSF ku mugabane wa Afurika . Mu kiganiro yaraye agiranye na BBC dukeshya iyi nkuru yagize ati” Mu Rwanda nta binyamakuru byanditse (bicapye) bigisohoka ibi bikaba bigaragaza ko nta bw’isanzure bw’itangazamakuru buhari”
Isi yose yizihiza umunsi mukuru wahariwe uburenganzira bw’itangazamakuru tariki ya 2 Gicurasi, u Rwanda rwo ugereranyije n’umwaka ushize rwazamutseho imyanya 20, ubu ruri ku mwanya wi 136 mu bihugu 180 . Nubwo rwazamutse ariko ruracyari hasi cyane kuko Abanyamakuru baho baracyarangwa no gutinyatinya kandi bikaba bigoye gukora ku buryo bwigenga kandi burimo umutekano.
Kuba abanyamakuru bo mu Rwanda bahora bafite ubwoba kandi bahanzweho ijisho n’ubuyobozi ni ikimenyetso kigaragaza ko itangazamakuru ridahagaze neza nkuko uhagarariye itangazamakuru muri Umuryango RSF yakomeje abitangaza.
Uwineza Adeline