Abaturage batandukanye mu mujyi wa Kigali bavuga ko kuba igiciro cyo gupima Covid19 mu buryo bwihuse (Rapid test) mu mavuriro yigenga, cyavuye ku mafaranga ibihumbi 10 kikagera ku bihumbi 5,bizabafasha kumenya uko bahagaze muri iki gihe u Rwanda rukomeje guhangana na Covid 19.
Umuntu azajya yishyura ibihumbi 5 aho kuba ibihumbi 10 nkuko byari bisanzwe, izi mpinduka zatangiranye n’iyi tariki ya 9 Kanama. mu gihe kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, umuntu wifuzaga kwipimisha Covid 19 mu buryo bwihuse (Rapid test mu mavuriro yigenga, byamusabaga kwishyura ibihumbi 10 y’amafaranga y’u Rwanda .
Hategekimana Elias umuturage utuye mu murenge wa Muhima, avuga ko kwipimisha iki cyorezo mu buryo bubahendukiye bizabafasha gukomeza kwipimisha kuko ngo nk’umuntu ukora mu ruganda bipimisha buri byumweru 2.
Ibi abihuza na Mugenzi we Umutoni Aime Grace, ugiye gushinga urugo uvuga ko byari bigoye mu buryo bw’ubushobozi kubonera abantu bose amafaranga yo kubapimisha ariko ko ubu bishimira ko bagabanirijwe igiciro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gisobanura ko gupima Covid19 mu buryo bwihuse (Rapid Test), aribwo buryo bukoreshwa cyane mu gupima iki cyorezo mu Rwanda.
Mu Rwanda Test Rapid zose zikoresha zujuje ibisabwa n’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) , ubu hari iziri gukoreshwa zifite sensitivity iri hejuru ya 90%, n’ifite 96% ikagira na specificity ya 97%.
Kugeza ubu mu Rwanda mu bizamini bya Covid19 bifatwa ku munsi, ibigera kuri 70% bifatwa hakoreshejwe uburyo bwa Rapid Test, ibindi 30% bigafatwa hakoreshejwe uburyo buzwi nka PCR. Ikigo RBC kivuga ko ibitaro n’amavuriro bigera kuri 45 ndetse n’ibigonderabuzima bisaga 500, bifite ubushobozi bwo gupima Covid 19 hakoreshejwe uburyo bwihuse Rapid Test. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Covid 19 birenga miliyoni 2.
Eric Bertrand Nkundiye