Kuri uyu wa 07 Ugushyingo imikino ya UEFA Champions League yakomeje hakinwa imikino yo ku munsi wa kane,imikino yasize Machester City iger muri 1/8 cy’imikino.
Ibi byaturutse ku bitego byatsinzwe na Erling Haaland watsinze ibitego bibiri, ubwo hakinwaga imikino yo mu maatsinda E kugeza kuri H.
Muri iyi mikino kandi Paris Saint-Germain yananiwe kwihagararahoitsindwa ibitego 2-1.
Kuri Etihad Stadium, ibitego bibiri bya Erling Haaland birimo icya penaliti n’ikindi cyinjijwe na Phil Foden byafashije Manchester City kuhatsindira Young Boys y’abakinnyi 10, ibitego 3-0.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yahise iba iya mbere ibonye itike ya 1/8 kuko yagize amanota 12 kuri 12 mu Itsinda G, izamukana na RB Leipzig yagize amanota icyenda nyuma yo gutsindira FK Crvena Zvezda iwayo ibitego 2-1. Andi makipe yo muri iri tsinda, yombi afite inota rimwe mu gihe hasigaye imikino ibiri y’amanota atandatu.
Undi mukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Milan AC yakiriyemo Paris Saint-Germain mu Butaliyani, yitwara neza itsinda ibitego 2-1 byombi byinjiye mu bice byombi by’iminota yakinwe.
PSG yari yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Milan Skriniar ku mupira wahinduwe na Marquinhos ku munota wa cyenda, ariko yishyurwa na Rafael Leão nyuma y’iminota itatu.
Byasabye gutegereza umunota wa 50, Milan AC ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Olivier Giroud n’umutwe ku mupira wahinduwe na Theo Hernández, aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma.
Abafana ba Milan AC bataye amafaranga y’amiganano mu kibuga kuri uyu munyezamu w’Umutaliyani wavuye mu ikipe yabo yerekeza muri PSG, nubwo yatsinzwe ariko akaba yari yabagoye aho yakuyemo indi mipira yatewe na Hernández na Fikayo Tomori.
Muri iri Tsinda F, Borussia Dortmund yafashe umwanya wa mbere n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Newcastle United ibitego 2-0, PSG ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, mu gihe Milan AC yagize amanota atanu, ikurikiwe n’ikipe yo mu Bwongereza ifite amanota ane.
Mu yindi mikino yabaye, Atlético Madrid yagize amanota umunani mu Itsinda E nyuma yo kunyagira Celtic y’abakinnyi 10 ibitego 6-0, ikurikirwa na Lazio yagize amanota arindwi itsinze Feyenoord igitego 1-0.
Nubwo yatsinzwe na Shakhtar Donetsk igitego 1-0, FC Barcelone yakomeje kuyobora Itsinda H n’amanota icyenda, iyanganya na FC Porto yo yatsinze Royal Antwerp ibitego 2-0.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo (saa 22:00)
Itsinda A:
Bayern Munich vs Galatasaray
FC Copenhagen vs Manchester United
Itsinda B:
Arsenal vs Seville CF
PSV Eindhoven vs Lens
Itsinda C:
Napoli vs Union Berlin (19:45)
Real Madrid vs SC Braga
Itsinda D:
Real Sociedad vs Benfica (19:45)
FC Salzburg vs Inter
Rwanda Tribune.com