Umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR FOCA Cure Ngoma yatangaje ko batari mubuhungiro kubera ko batumiwe, kandi ko batabyishimiye kuburyo bakwishimira kubuguma mo. Yagize ati” kuba mu buhungiro si ubumanzi kandi twiteguye gutaha twemye tudasesera.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranya na Radiyo BBC kuri uyu wa 31 Ukuboza ubwo yemezaga rwose ko kuba bari mubuhungiro nabo bibangamiye ariko yongera ho ko bari kwitegura kubuvamo kuburyo bagomba gutaha batububa mbese bazataha bemye.
Uyu muvugizi kandi yahakanye ko na nyeshyamba z’abanyagihugu bakorana nazo nk’uko babishinjwa ndetse ahakana rwose ko badakorana n’ingabo za Leta FARDC kuko bo bafite intumbero yabo itandukanye n’iyabo bakomoka muri Congo.
Cure Ngoma yagarutse ku myanzuro ya Nairobi atangaza rwose ko iyi myanzuro nta kintu izageraho , kuko batigeza babagisha inama mbere y’uko bafata iyi myanzuro, ati “ turi mubuhungiro bitari uko twaje mu butumire cyangwa se ari ubundi bumanzi bundi ahubwo ni uko dufite icyo twahunze, bityo rero niba tutagiranye ibiganiro na Leta ya Kigali ngo tugirane amasezerano, nta n’impamvu yo gushyira intwaro hasi, kuko dushaka gutaha twemye.”iyi mvugo ubwayo yemeza neza ko yamyanzuro ivuga ngo bagomba gushyira intwaro hasi itashoboka. (Tramadol)
Uyu muvugizi w’izi nyeshyamba avuga ibi mugihe Leta y’u Rwanda yahakanye ko idashobora kugirana imishyikirano n’umutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ibi byose bikiyongeraho ko inama yabereye I Nairobi umuhuza Uhuru Kenyata yari yavuze ko imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga igomba kuganira n’ibihugu byabo bakava muri Congo kugira ngo amahoro aboneke muri Congo.
Icyakora uyu mwanzuro utandukanye n’uwari wafashwe n’abakuru b’ibihugu I Luanda muri Angola aho bari bemeje ko iyi mitwe y’inyeshyamba igomba gushyira intwaro hasi igasubira iwabo ntayandi mananiza ayariyo yose.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko amarembo yuguruye nta munyarwanda n’umwe uhejwe iwabo, ababishaka bose bagomba gutaha nta kibazo gihari, kandi bemeza ko abatashye ubu bari guteza imbere ingo zabo nta kibazo bafite.
Umuhoza Yves
Ese aba bahejwe nande ko ari icyaha cyo gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta yabwiye abanyarwanda bose gutaha abasigayeyo rero ni amahitamo yabo ari aba bo ni ugutinya inkiko bakazambya isaso ngo kumvikana. Bazumvikane n’inkiko.