Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu mahanga Rwanda National Congress (RNC) ryasezereye burundu bamwe mu bari barihagarariye muri Canada ngo kubera gukorera ku ruhande nk’uko bivugwa mu itangazo ryashyize ahagaragara.
Nkuko bigaragara mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019, Abahagaritswe barimo Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi mu karere ka Windsor.
Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Jean Paul Ntagara,umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC rivuga ko aba bose bari barahagaritswe by’agateganyo ariko ko nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora.
Abahagaritswe bashinjwa gukorera ku ruhande no gukora ibyo bishakiye bidafitiye inyungu iryo shyaka mu rwego rw’ubuyobozi.
Muri iyi minsi kandi hakomeje kugaragara ibibazo muri iri shyaka rivuga ko riharanira impinduka mu Rwanda.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ibura rya Benjamin Rutabana wari komiseri muri iri shyaka, iyegura rya Jean Paul Turayishimye wari umuvugizi waryo byaba ari bimwe mu bintu biri gutuma aba bayobozi birukanwa.
Ikindi kandi abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iri shyaka rya RNC ryaba ririmo amakimbirane ndetse no kutumvikana ku buryo ryaba riri mu marembera ndetse rikaba rigiye gusenyuka burundu.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ishyaka RNC ari umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu Itangazo rya RNC ryo ku itariki 08 z’uku kwezi rivuga ko bariya bayobozi bahagaritswe kuva uwo munsi ko ryitandukanyije nabo ku mugaragaro ndetse n’ibyo bakora byose mu izina ryaryo.
Ishyaka RNC ryashingiwe muri Amerika mu 2010 na bamwe mu bari abategetsi mu Rwanda, barimo Gen Kayumba Nyamwasa wari umugaba w’ingabo ubu akaba ari umuhuzabikorwa waryo wa mbere wungirije.
Nyuzahayo Norbert