Joe Biden yavuze ko kuba Perezida Donald Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize “biteye isoni”.
Ariko uyu perezida watowe – ukomeje kuvugana n’abategetsi batandukanye ku isi – yashimangiye ko nta kintu na kimwe kizabuza ko habaho ihererekanya ry’ubutegetsi.
Hagati aho, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko bizarangira atsinze aya matora televiziyo zikomeye zose zagaragaje, zigendeye ku mibare, ko yayatsinzwe.
Nkuko bisanzwe bigenda buri myaka ine, ibitangazamakuru byo muri Amerika bigereranya uza gutsinda amatora bigendeye ku mibare y’ibarura ry’amajwi.
Nta byavuye mu matora na bimwe byo muri buri leta byari byemezwa ndetse hakomeje gusubirwamo ibarura ry’amajwi ahantu henshi.
Kandi ibyavuye mu matora bizemezwa gusa mu buryo budasubirwaho ubwo akanama k’intumwa zitora (electoral college) kazaba kateranye ku itariki ya 14 y’ukwa 12.
Biden yavuze iki nyirizina?
Ku wa kabiri, uyu perezida watowe yabajijwe n’umunyamakuru icyo atekereza ku kuba Perezida Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora.
Bwana Biden, wari uri iwe mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, yasubije ati:
“Ntekereza ko biteye isoni, rwose mvugishije ukuri”.
“Ikintu cyonyine navuga, ese nabivuga nte nigengesereye, ntekereza ko bitazafasha ku murage we nka perezida”.
Akomoza ku muhango w’iharira, yongeyeho ati: “Bizarangira neza, urabizi, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere”.
Bwana Biden yahamagaye abategetsi batandukanye bo hanze y’Amerika, muri iki gihe yitegura gutangira imirimo.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel ni bamwe mu bategetsi yavuganye na bo ku wa kabiri.
Avuga ku biganiro bagiranye, Bwana Biden yagize ati: “Ndimo kubabwira ko Amerika igarutse. Tugiye kugaruka mu mukino”.
Ariko mu gihe we na Visi Perezida watowe Kamala Harris barimo kugerageza gutera intambwe muri gahunda zabo, ikigo cya leta kitazwi cyane kiyoborwa n’uwashyizweho na Trump, kirimo gutinza ihererekanya-bubasha.
Ikigo ‘General Services Administration’ (GSA) gihuza ibikorwa byo gutera inkunga no kugera ku nzego zitandukanye za leta ku butegetsi bushya.
Ariko, kugeza ubu cyanze kwemeza mu nyandiko ko Bwana Biden ari perezida watowe.
Mu bihe by’inzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi) byabanje, ikigo GSA cyagiye cyemera perezida watowe nyuma gato yuko intsinzi itangajwe.
Aho bitagenze gutyo honyine ni mu matora ataravuzweho rumwe yo mu mwaka wa 2000 ubwo cyategereje kugeza mu kwezi kwa 12 urukiko rw’ikirenga rugatanga umwanzuro k’uwatsinze amatora, icyo gihe George W Bush aba Perezida atsinze Al Gore bari bahatanye.
Nubwo bimeze gutyo ariko, umudemokarate Biden yagize ati: “Nta kintu na kimwe tubona ko kidutinza, rwose mvugishije ukuri”.
Trump n’abamushyigikiye bavuze iki?
Ejo ku wa kabiri, Bwana Trump yagiye kuri Twitter yandika ubutumwa bwinshi mu nyuguti nkuru avuga ku “kubara nabi cyane amajwi”, aremeza ati: “Tuzatsinda!”
Ubwo butumwa bwe bwashyizweho ikirango na Twitter ko ibibuvugwamo bitavugwaho rumwe.
Trump amaze igihe avuga, nta gihamya atanga, ko Bwana Biden yatsinze amatora binyuze mu buriganya, ariko kugeza ubu nta bimenyetso biragaragara byo guhamya icyo kirego cye.
Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika akaba n’ushyigikiye Trump, ku wa kabiri yabwiye abanyamakuru ko ubwo buri jwi “ryemewe n’amategeko” rizaba ryabazwe “ubutegetsi bwa kabiri bwa Trump” buzatangira.
Muri rusange, bagenzi ba Bwana Trump bo mu ishyaka ry’abarepubulikani birinze kwemera ko Bwana Biden byagaragaye ko yatsinze amatora.
Abajijwe ku wa kabiri impamvu atarashimira Bwana Biden ku ntsinzi, senateri Ron Johnson wa leta ya Wisconsin yagize ati:
“Nta kintu na kimwe gihari cyo kumushimira”.
Senateri Roy Blunt wa leta ya Missouri yavuze ko Bwana Trump “bishoboka ko atatsinzwe na busa”.
Mitch McConnell, ukuriye abarepubulikani muri sena, yavuze ko Bwana Trump afite uburenganzira bwose bwo gutanga ibirego mu bucamanza bijyanye na leta nyinshi z’isibaniro nka leta ya Pennsylvania.