Kuba umurwanashyaka wa Green Party bisaba kuba usobanukiwe n’ibibazo bibera imbere mu gihugu ndetse n’ibibazo biri hirya no hino ku Isi, kandi bigasaba kugira ikintu wibandaho cy’ingenzi kurusha ibindi.
Ibi ni ibyagarutsweho na Magnus Runsten usanzwe ari umwe mubagize njyanama y’umujyi wa Stockholm mu gihugu cya Suwede akaba ari n’umurwanashyaka w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party muri Suwede.
Ibi yabivuze ubwo abarwanashyaka ba Green Party mu ntara y’amajyaruguru bari mu nteko rusange igamije guhitamo abakandida depite bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Magnus yagarutse ku kibazo cyo kwita ku bidukikije, aha yatanze urugero mu gihugu cye ko ari igihugu gikize cyane mubijyanye n’ubutunzi karemano ariko ko ubutunzi bwabo ari nabwo bubateje ibibazo bijyana n’iyangirika ry’ibidukikije.
Yagize ati:’’Nubwo tutashobora kubona imyanya munzego zohejuru ariko mu gihe tugize amahirwe yo kujya muri Komite zifata inbyemezo tugomba gukomeza ibitekerezo byacu mukubungabunga ibidukikije kubibumbatira no gukorana n’inzego zose bireba.’’
Yongeyeho ati : ‘’Nka DGPR duhuriye kuri byinshi ariko ibyingenzi nuko dufataniriza hamwe gushyiraho amategeko agamije kubungabunga ibidukikije no gushyiraho gahunda zigamize gukorana n’abikorera mu rwego rwo guhuza iterambere no kubungabunga ibidukikije.
Yavuze kandi ko iterambere n’ibidukikije bidasigana bityo hakaba hagomba kurebwa uko bakwita kubidukikije ariko n’ibikorwa byiterambere ntibisigane, yatanze urugero nk’iwabo aho bagerageje gushyiraho inganda zitandukanye ariko zitangiriza zidahumanya ikirere.
Yavuze kandi ko mu gihugu cya Suwede bafite amashyaka 8 aba mu butegetsi kandi bafatanya kugira ngo batange ibitekerezo bigamije kurengera ibidukikije ikindi iyo barimo kwiyamamaza buri shyaka rigaragaza ubudasa n’ibitekerezo bitandukanye mu mumpinduramatwara yaryo.
Ikindi yagaragaje ni uko iyo igihe cy’amatora kigeze hari byinshi abatora bagenderaho bitari Manifesto gusa ahubwo bagerageza no kureba ibitekerezo ishyaka ryimirije imbere, ati :’’Ndizerako nka Green Party dufite ubunararibonye mu kubumbatira ibidukikije aho usanga n’andi mashyaka ndetse atubaza ngo mbese ni ibidukikije mwitaho gusa! Tugomba rero kureba mu nguni zose zitari ibidukikije gusa kugira ngo batugirire ikizere, tukareba no kuguharanira uburenganzira bwa muntu. Nkaba ntekereza ko namwe hari ibyo mwibandaho ariko mukareba no mu nguni zose.’’
Mubijyanye no gukusanya ibitekerezo bishingirwaho mu kugaragaza Manifesto yahishyuye ko nubwo igihugu cya Suwede ari kinini ariko ko kigizwe n’abaturage bake kuburyo bashyizeho urubuga rw’ikoranabuhanga rukusanyirizwamo ibitekerezo.
Ibi ngo bituma umuntu n’aho yaba ari kure bitamubuza gutanga igitekerezo cye adategereje inteko rusange ko iterana bityo bigatuma binjira mu gihe cy’amatora bafite ibitekerezo byinshi kandi byiza byubaka igihugu ibyo byose bikazashingirwaho biyamamaza.
Mu Rwanda Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryibanda kuri demokarasi ariko ritirengagije no kwita ku bidukikije no kuvugira abaturage ku bibazo bibangamiye imibereho yabo nk’uko byemezwa n’umuyobozi waryo Amasaderi, Honorable Dr. Frank HABINEZA
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com