Dr Denis Mukwege watwaye Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cyo mu mwaka 2018, yifatiye ku gahanga Guverinoma ya Tshisekedi ashinja gusebya igihugu cye mu buryo bukabije, nyuma yaho yemereye Ingabo z’Agahugu gato cyane nk’u Burundi kuza kwiyita umucunguzi wa RDC.
Kuwa 15 Kanama 2022 nibwo ingabo z’u Burundi 600 zasekaye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,zishinga ibirindiro byazo muri Teritwari ya Uvira, aho zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Izi ngabo bivugwa ko zizakora ubutumwa bwo kurwanya imitwe irimo n’irwanya ubutegetsi CNDD –FDD nka FNL NA RED Tabara .
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dr Denis Mukwege yanenze bikomeye kuba RDC kuba yaremeye kwakira ingabo z’Igihugu nk’U Burundi , RDC ikubibye inshuro zirenga 80. Dr Mukwege avuga ko ibi bizandikwa mu mateka nk’igisebo n’agasuzuguro gakomeye kabaye ku gihugu cya RD Congo.
Yagize ati:“ Kuba ingabo z’u Burundi ziri hano iwacu byerekana intege nke za Dipolomasi yacu. Ni igisebo gikomeye ku gihugu cyacu. Tugomba gushyira ku bibazo by’umutakano muke hano iwacu ari twe tubyikoreye. Igisabwa ni ukubaka inzego z’umutekano z’umwuga “
Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko biri mu myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yateraniye i Nairobi muri Kenya. Iyi nama yanzuye ko ingabo z’ibihugu bigize EAC zigomba kujya gufasha FARDC gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa’Iki gihugu.
Ni ingabo zitazagaragaramo RDF nk’uko byasabwe na Perezida Felix Tshisekedi ushinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 umaze amezi 2 ufashe umujyi wa Bunagana.