Abahanga bagaragaje ko kubyara bisanzwe (binyuze mu gitsina) hari bagiteri z’ingenzi umubyeyi yohereza ku mwana zifasha cyane mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri we. Mu gihe umubyeyi abyaye abazwe (cesarienne cg C-section) izi bagiteri ntiziba zikigeze ku mwana.
Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Suwedi na Luxemburu (ushobora gusoma ubu bushakashatsi hano https://www.nature.com ( iri mu cyongereza))
“Ibi kandi nibyo byerekana impamvu, abana babyawe babazwe bakunze kwibasirwa n’indwara zibasira ubudahangarwa cyane kurusha ababyawe bisanzwe” ibi ni ibitangazwa na professor Paul Wilmes, ukuriye aba bashakashatsi.
Kubyara ubazwe bihindura iki ku bwirinzi bw’umwana?
Ubusanzwe abana bavuka nta mikorobe n’imwe bafite. Gusa mu gihe cyo kuvuka nibwo bagiteri z’ingenzi, zihita zinjira mu mubiri; zikajya mu rwungana ngogozi, ku ruhu ndetse no mu bihaha. Izi bagiteri nizo zifasha umwana kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye, bumufasha guhangana n’indwara z’ubwoko bwose.
Abashakashatsi kuva cyera bagiye bashaka kumenya neza igihe bagiteri zitangirira kwinjira mu mubiri ku mwana. Izi bagiteri kandi nizo zigira akamaro cyane mu buzima bw’umwana; aho zifasha mu gukomeza ubwirinzi bwe, bityo bikamufasha mu guhangana n’indwara aho aba atangiye ubuzima bwa wenyine.
Gusa ku bana bavuka ababyeyi babazwe (cesarienne cg C-section), byagaragaye ko izi bagiteri zibageraho ari nke cyane kurusha abana bavuka bisanzwe. Ibi nibyo byerekana cyane impamvu aba bana bakunda kwibasirwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane, inkorora, za allergies z’ubwoko bwose ndetse n’indwara zikomeye zibasira imikorere isanzwe y’umubiri (metabolic disorders) ugereranyije n’abana bavuka bisanzwe.
Dusoza
Uburyo bwo kubyara ubazwe bwa cesarienne/C-section buri kugenda bwiyongera cyane ku isi hose. Nubwo mu kubyara ubazwe, ahanini biterwa n’ikibazo abaganga baba babonye cyatuma utabyara neza.
Gusa, ku bahitamo kubyara babazwe ahanini kubera kwanga ibise no kubabara cyane, twabashishikariza kwibuka neza izi bagiteri z’ingenzi baba babujije abana babo ndetse n’igabanuka ry’ubwirinzi bw’imibiri yabo, bishobora gutuma bazajya bashegeshwa n’indwara ahazaza habo.
Source: Umutihealth.com