Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igire isoko rihamyr hagomba ubufatanye bw’ibihugu byose by’uwo mugabane.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cyayobowe na Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, Borge Brende, yahuriyemo na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Ahmed Hachani na Wamkele Mene,Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, ndetse nabahagarariye abikorera bose.
Aho yagize ati “Nta buryo bwiza bwo kuzamura isoko rusange rya Afurika bwaruta guhuza ubu bufatanye hagati y’urwego rw’abikorera n’urwa Leta.”
Yakomeje ati “Ubufatanye ni ngombwa cyane mu buryo bufasha guhindura ibintu, kandi tugomba guhindura uburyo Afurika ifatwa nk’umugabane w’ibibazo.”
Perezida Kagame kuri ubu ari Davos mu Busuwisi, ahabera inama y’iri huriro kuva tariki ya 15 Mutarama 2024.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com