Hashize imyaka 6 Patrick Karegeya umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC wagabye ibitero bya Gerenade byishe abantu 17 bigakomeretsa abasaga 407 yiciwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo n’abantu bataramenyekana.
Nyuma y’urupfu rwe abagize RNC n’umuryango we bateguye igikorwa ngarukamwaka cyo k’umwibuka nk’umwe mu bari bafatanyije umugambi wo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Mu mwaka ushize wa 2019 umuhango ngarukamwaka wo kwibuka Patrick karegeya ntiwitabiriwe n’abambari ba RNC igice cya Kayumba Nyamwasa biturutse kw’ipfunwe rya Sebuja Kayumba wakunze gushinjwa n’abari bamwiyomoyeho aribo Rea Karegeya, Jean Paul Turayishye, Tabitha Gwiza n’abandi kwicisha Ben Rutabana,bigatuma bitandukanya nawe maze bagashinga ishyaka ryabo Rwanda Alliance for Changes(RAC)
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yaganiraga na Radiyo BBC, Tabitha Gwiza yagize ati:”hari abayobozi bo hejuru muri RNC bari inyuma y’ibura rya Musaza wanjye Ben Rutabana
Kwibuka Patrick Karegeya wenyine ariko ntibivugwa kimwe n’abamwe mu babarizwa mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda kuko bavugako na Beni Rutaba wishwe na Kayumba Nyamwasa yagakwiye kwibukwa bityo ko kutabikora byaba by’uzuyemo uburyarya doreko yaba Patrick Karegeya na Beni Rutabana bose bafatwa nk’intwari za RNC cyane ko bose bari kwisonga mu gushira mu bikorwa imigambi ya RNC yo guteza umutekano muke ku Rwanda.
K’urukuta rwa Facebook rwa Tabita Gwiza mushiki wa Ben Rutabana nawe wigumuye kuri RNC ya Kayumba ndetse akaba yarakunze kumvikana mu bitangazamakuru ashinja k’umugaragaro uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kuba inyuma y’iburirwarengero rya musaza we Ben Rutabana yiswe indyarya.
Bamwe mu bamukurikira k’urubuga rwe rwa Facebook,bamwise indyadya bavugako batumva ukuntu Tabita Gwiza ashishikazwa no kwamamaza imihango yo kwibuka Patrick Karegeya nyamara akaba atarategura umuhango wo kwibuka musaza we wagambaniwe n’uwahoze ari Sebuja we Kayumba Nyamwasa.
Bati:” Tabita Gwiza azerura ryari ngo yibuke musazawe Beni Rutabana wishwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa? Waba utibuka umuvandimwe wawe mu maraso ukajya kw’ibuka uwo mutayahuje niba koko atari uburyarya?
Kuki bose bakoreye RNC ariko umwe akaba atibukwa?
Yego RNC ntago yamwibuka Kuko ariyo yamwishe, ariko abayirukanywemo nka Thabita Gwiza mushikiwe, Jean Paul Turayishimiye, Rea Karegeya n’abandi bagakwiye ku mwibuka níba ntaburyarya burimo.
Abakurikiranira hafi ibyakunze kubera muri RNC bashimangira iyi mvugo bakavuga ko impamvu Ben atibukwa muri RNC ya Kayumba na RAC yaba Jean Paul Turayishimiye , Tabita Gwiza, Rea Karegeya n’abandi ari ipfunwe baterwa n’uko ishimutwa rya Ben Rutabana ryagizwemo uruhare n’umuyobizi wa RNC Kayumba Nyamwasa bityo ko we Ben Rutabana atashirwa mu gatebo kamwe na Patrick Karegeya
Ngo byaba ari nko kwimena inda cyangwa se kwishira hanze cyane cyane ko Ben Rutabana yaburiwe irengero nabo bakiri muri RNC ya Kayumba Nyamwasa Kandi bakaba Bari bakimushigikiye mbere y’uko bitandukanya nawe .
Ikindi kiyongeraho ngo n’ubwo batakibarizwa muri RNC ya Kayumba batinya ko nabo bazagambanirwa na Kayumba akaba nabo yabicisha nk’uko yabigenje k’umusangirangendo wabo Ben Rutabana.
Hategekimana Claude