Nyuma y’uko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, afungiwe iwe kubera ibyaha akurikiranyweho, hibajijwe impamvu atafungiwe muri kasho nk’abandi, none RIB yasobanuye impamvu we yafungiwe mu rugo rwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko Bamporiki kuba yafungiwe iwe, nta kidasanzwe kuko bisanzwe bikorwa.
Dr Murangira yagize ati “Ahubwo ni uko byamenyekanye kuko byakozwe ku wari umuyobozi ariko ni ibisanzwe.”
Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko ibyakozwe byo gufungira Bamporiki iwe bishingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo muri 2019 cyane cyane mu ngingo ya 67 n’iya 80.
Dr Murangira yagize ati “Yategetswe n’umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe. Umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n’itegeko bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Ibyo umugenzacyaha yamutegetse harimo kutarenga imbago z’urugo rwe.”
Yavuze ko iyo ukekwaho icyaha muri ubu buryo arenze kuri ibi biteganywa n’itegeko, “ashobora kubihanirwa kuko uba utangiye kunyuranya n’ibyo amategeko asaba.”
Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ubundi rukazashyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ari na bwo bufite ububasha bwo kumuregera urukiko rubifitiye ububasha.
Ubwo havugwaga amakuru y’ifatwa rya Bampori, hari amakuru yavugaga ko yafatanywe na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr.Merard Mpabwanamaguru.
Muri iki kiganiro, Dr Murangira yirinze kuvuga kuri uyu muyobozi, gusa avuga ko hari abandi bari kubazwa ariko ko bikiri mu iperereza.
RWANDATRIBUNE.COM
Ni byiza. Nabandi mujye mubibakorera.