Imyanzuro y’’nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola yasabye inyeshyamba za M23 kurekura uduce twose zafashe zigasubira mu birindiro byazo muri Sabyinyo. Ibi byababaje izi nyeshyamba bituma zitangira kwibaza impamvu bari kubohereza muri Parike irererwamo inyamaswa zitandukanye, nk’’ngagi n’’zindi, nk’aho nabo bahindutse inyamaswa.
Umuvugizi w’uyu mutwe wungirije Canisius Munyarugerero yatangiye agira ati” muri Sabyinyo bari kutwohereza ni muri Congo muri Bunagana, nyiragongo n’ahandi bashaka kudukura naho ni muri Congo, ese kuki bashaka ko tujya mu ishyamba? Barashaka kudukura mu byacu hanyuma inyeshyamba za FDLR zikaba arizo zibisigaramo?
Abajijwe niba biteguye gukora ibyo aya masezerano abasaba yavuze yeruye ko ayo masezerano atabareba kuko batigeze batumirwa aho ibyo biganiro byabereye, ndetse ntibanabimenyeshejwe kuburyo bw’umwihariko. Bityo rero ngo izi ngabo z’akarere nizihitamo kurwanya M23 Zifatanije n’umutwe wa FDLR wasize umaze abantu mu Rwanda, bazemera bahangane nabo ntakundi.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR wiganjemo abasize bahekuye uRwanda muri 1994 nyamara nibo bari gufatanya n’ingabo za Leta FARDC guhangana na M23, no mubindi bikorwa bya gisirikare.
Umuhoza Yves