Mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi wungirije w’inyeshyamba za M23 mubyapolitiki Bwana Kanisius Munyarugerero yatangaje ko ibyavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu I Luanda ntakintu kirimo, kuko babasabwe kuva muri Congo bakajya muri Congo, babakangisha kubarasa nk’aho hari uwo bishe mugihe inyeshyamba za FDLR zamaze abantu ntawe uri kuzihiga.
Muri iyi myanzuro inyeshyamba za M23 zasabwe kuva mubice zafashe byose, bitarenze kuwa 25 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bitaba ibyo ingabo z’akarere zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, zigafatanya n’ingabo za Congo bakarasa izi nyeshyamba.
Uyu muvugizi yavuze ko iyi myanzuro yaturutse mu biganiro batatumiwemo, bityo kubabwira ngo nibatava aho bafashe barabarwanya, aho kurwanya FDLR yinjiye muri Congo imaze gutsemba abantu mu Rwada amahanga arebera ngo baje kurwanya M23 itajya igira uwo ihohotera.
Izi nyeshyamba zo zisaba ko habaho ibiganiro ntibafatirwe imyanzuro badahari n’amahanga kandi ba nyir’ubwite bahari.
Uyu muvugizi yasoje avuga ati” kuki bashaka kutwimura k’ubutaka bwacu bakahatuza FDLR yasize itsembye imbaga nyamwinshi mu Rwanda, aho kuyirwanya.
Umuhoza Yves