Nyuma yaho Me Bernard Ntaganda yirukanwe mw’ishyaka rya PS Imberakuri bikozwe n’inteko rusange y’iri Shyaka maze agasimbuzwa Mukabunani Christine k’ubuyobozi bukuru bwa PS Imberakuri bamushinja kuzamura amatwara y’ubuhezanguni no gushaka gucamo ibice abanyamuryango kuri ubu, Me Ntaganda Bernard yahisemo inzira y’ubusamo maze y’iyemeza gukorana n’abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze.
Kuwa 19 Mutarama 2021 nibwo Hategekimana Abdul umwe mu Banyarwanda babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda utuye mu gihugu cy’Ubufaransa yasohoye itangazo rifite nimero 001/FMNBS/2021 aho yavuze ko afatanyije na Me Bernard Ntaganda bashinze umuryango bise “ Fondation Bernard Ntaganda Pour le Bien Etre Sociale”
Muri iri tangazo Hategekimana Abdul akaba ari nawe muyobozi mukuru w’uyu muryango , avuga ko afatanyije n’abandi banyarwanda baturuka mu mashyaka n’imiryango idaharanira inyungu za politiki ikorera hanze y’u Rwanda bateraniye mu nama yari yatumiwe na Benard Ntaganda maze biyemeza gushinga umuryango bise “ fondation Bernard Ntaganda Pour Etre Social” bishatse kuvuga umuryango Bernard Ntaganda uharanira imibereho myiza y’abaturage”.
Iri tangazo kandi rigaragaza abafatanyabikorwa ba Maitre Bernard Ntaganda aho ryanagaragaje amazina y’abantu agomba gufatanya nabo mu buyozi bw’uyu muryango aribo Hategekimana Abdul akaba ari nawe uyiyobora, Me Cikuru Mwanamayi na Anicet Karege bose babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
N’ubwo Bernard Ntaganda afatanyije n’amashyaka arwanya Leta y’uRwanda akorera hanze bakomeje kugaragaza inyota yo gushinga uyu muryango kugeza magingo aya nturemerwa gukorera mu Rwanda kuko utarabona ubuzima gatozi kugirango ushobore gukora mu buryo bukurikije amategeko.
Abakunze gukurikirana uyu munyapolitiki ariko bakomeza bavuga ko indi mpamvu nyamukuru ikomeje gutuma Me Bernard Ntaganda yiyemeza gukorana n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze ari impamvu yo gushaka amaronko dore ko nyuma y’iyi nama Ntaganda yasabye abari bateraniye muri iyi nama gukusanya inkunga y’amafaranga agomba ku mufasha dore ko bivugwa ko ubushomeri butamworoheye
Nkuko bigara muri iri tangazo nyuma y’iyi nama abari batumiwe bakusanyije inkunga yo guha Bernard Ntaganda kubera ubukene bumeze nabi ngo bakaba barabikoze bagamije kumutera ingabo mu bitugu kugirango abashe gukomeza ibikorwa bye bya politiki ndetse baniyemeza kujya bamuha imfashanyo ya buri kwezi binyuze muri “ Fondation Me Bernald Ntaganda Pour le Bien Etre Sociale”.
Si ubwambere Bernard Ntaganda agaragaje inyota yo gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kuko, mu mwaka wa 2017 yagaragaje inyota yo kuba umuyobozi wa P5 ihuriro ry’Amashyaka atanu harimo RNC ifatwa na leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba bagamije gushiraho umutwe wa gisirikare ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Bernard Ntaganda ntiyakoranye na RNC ya Kayumba gusa kuko yavuzweho no kugirana imishyikirano n’undi mutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yakundaga kugirana ibiganiro n’abantu bo Muri FDLR agamije gufatanya nabo mu bikorwa byo guhungabanya umuteno mu Rwanda mucyo bise” Kuzana Impinduka mu Rwanda.”
Hategekimana Claude