Bernard Ntaganda umwe mu banyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda ukorera imbere mu gihugu yanenze politiki y’ibinyoma ya padiri Nahimana Thomas aho amushinja kumara umwaka wose ari mu murongo wa politiki idasobanutse irangwa no guhuzagurika ndetse inashingiye ku kinyoma.
Bernard Ntaganda akomeza avuga ko Padiri Thomas Nahimana yifuje ko abari muri opozisiyo iri imbere mu gihugu barimo Madame Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bamushigikira mu gushimangira ikinyoma cye ariko yemeza ko atari umurongo ukwiye bagakwiye kugenderamo ndetse ko atari ihame ngo bawugenderemo.
Yagize ati:” Uwo murongo wa Guverinoma ya baringa ikorera hanze iyobowe na Padiri Nahimana Thomas ntago wagombye kuba ihame cyangwa ivanjiri kuburyo umuntu uwariwe wese wabibona ukundi yaterwa amabuye. We nibyo yahisemo kuko abibonamo inyungu.”
Bernard Ntaganda yananenze bikomeye imyitwarire ya Nahimana Thomas amushinja kwibasira Madame Victoire Ingabire ngo kuko yanze gukurikiza cyangwa kwemera politiki y’ikinyoma imaze umwaka yimakajwe na Padiri Nahimas aho amaze igihe abeshya isi yose ko umukuru w’igihugu cy’uRwanda atakiriho .
Ati:” murabizi ko Madama Victoire Ingabire amaze iminsi yibasiwe n’abantu batandukanye biyitako barwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakorera mu mahanga ariko uwo ngarukaho cyane ni Padiri Nahimana Thomas. Ntago bikwiye ko umuntu ufite guverinoma ya baringa ikorera hanze yakwifatira ku gahanga Victoire Ingabire ngo kuko yanenze imikorere ye ishingiye ku kinyoma yarangiza ngo asigaye afitanye imikoranire na FPR. Ngo nareke politiki arananiwe n’ibindi byinshi bitamuhesha agaciro. Kuba Victoire Ingabire atumva ibintu kimwe na Padiri Nahimana ntibikwiye ko agomba ku mwibasira”
Bernard Ntaganda avuga ko nawe yigeze kwibasirwa n’abamwe mu bantu bari muri opozisiyo yo hanze barimo nabo muri PS Imberakuri kandi ngo basanzwe bamuzi neza maze yanzura ko abo bose boshwa na bamwe mu bayobozi b’amashyaka akorera hanze biyita ko barwanya Leta y’uRwanda nyamara baba bagamije inyungu zabo bwite
Ati:” ubu ni Victoire ingabire ugezweho ngo yarananiwe ntagishoboye kuko yanenze poliki yabo y’ikinyoma”
Bernard ntaganda akomeza avuga ko muri politiki nta miziro ibamo ariko kandi akemera ko muri politiki hari ibigomba kuziririzwa
Ati:” Twemera ko muri politiki ibintu byose bishoboka kandi tukanemera ko ntanimiziro igomba kubamo gusa ku rundi ruhande tukanemera ko muri politiki hari ibigomba kuziririzwa nka politiki y’ibinyoma ya Padiri Nahimana. N’umunyarwanda yabivuze neza ko umuryango utaziririza uzima. Kuba abantu nka Padiri wize gatigisimu ahaguruka akavuga amagambo nkariya hanyuma ababibona ukundi agatangira kubafatira ku gahanga no kubasebya ntago byari bikwiye “
Bernard Ntaganda arangiza avuga ko kumva umuntu yibereye America, Canada cyangwase i Burayi yarangiza akavuga ibihabanye n’ukuri ku bibera mu Rwanda ari ibintu bidakwiye ndetse ngo kuba padiri Nahimana Thomas afata umurongo wa politiki nkiyo umwaka ugashira bitari bikwiye umuntu w’umupadiri nka Nahimana Thomas .
Yarangije agira ati: Ntago tuzemera gukora politiki y’ibinyoma ishira abanyarwanda mu kaga.
Hategekimana claude