Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kumvikana mu mvugo yayo ko ivuga ko idashobora kuganira n’inyeshyamba za M23 ishinja kuba umutwe w’iterabwoba kandi ufashwa n’ibihugu by’amahanga, iki gihugu kandi nticyemera ko izi nyeshyaba zigizwe n’abanye congo ahubwo cyo kikemeza ko ari abasirikare b’ibi bihugu nyine bishinjwa gufasha uyu mutwe.
Izi nyeshyamba nazo ntizihwema gutangaza ko iki gihugu niba kidashobora kugirana nabo ibiganiro, nazo zidashobora kurambika intwaro hasi, kuko icyatumye begura intwaro kitigeze kigerwaho, ahubwo basabwe kubahiriza amasezerano ya Luanda kugira ngo ibyo bibazo byose bihabwe umurongo.
Nk’uko umuvugizi w’iki gihugu aherutse kubivuga ng obo ntibazemera narimwe kuganira n’izo nyeshyamba za RDF ziyise M23.
Icyakora abakuru b’ibihugu byo mu karere bari basabye ko izi nyeshyamba zasubira inyuma, hanyuma na Leta igasanga izi nyeshyamba bakagirana ibiganiro mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano ukomeje kuba ikibazo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi iki gihugu cyakunze kubihakana ndetse cyemeza ko ntajo gihuriye n’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, uretse ko kuba bahana umupaka bishobora no kwadukira n’igihugu cy’u Rwanda bituranye.
Ibi uyu muvugizi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Mata ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma nibwo, Patrick Muyaya, yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bidashoboka.
Yagize ati: “Ntawe uzadutegeka kuganira n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23. Inzira yonyine igomba gukurikizwa ni ukubahiriza ibyasabwe n’ibiganiro bya Nairobi”.
Cyakora M23 yarahakanye ivuga ko badashobora gushyira intwaro hasi mu gihe cyose bazaba batemeye ko ibiganiro bibaho.