Abanyekongo bashigiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bakomeje kugaragaza amakenga aturuka ku cyemezo gisaba umutwe wa M23 gusubira inyuma ukuva mu bice wamaze kwigarurira bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022.
Amakenga y’aba Banyekongo , ngo ashingiye kukuba uduce M23 igomba kuvamo tutazajyenzurwa na Leta ahubwo tuzajya mu bugenzuzi bwa MONUSCO n’ingabo zihuriwe n’ibihugu bigize umuryango wa EAC zirimo iza Kenya zatangiye kugera mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi ,bivuze ko mu gihe M23 yakwemera kuva mu bice yamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rushuru ,yaba Leta ya DRC cyangwa umutwe wa M23 nta bugenzuzi babagomba kugira muri ibi bice.
Banzura bavuga ko, ibi ari nko gutegurira umutwe wa M23 uburyo bwo kurema ikiswe’’ Balkanisation “ cyangwa gucamo DRC ibice mu rwego rwo kurema igihugu kigenga mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Kuki Ubutegetsi bwa DRC bukomeje guhuza M23 n’ikswe Balkanisatin?
Abahanga mubya Politiki, bemeza ko mu bihe by’intambara buri ruhande rushaka ibyaha rutwerera uwo bahanganye mu rwego rwo kumvisha amahanga ko uwo bahanganye, nta kuri afite ahubwo ko afite izindi nyungu yishakira zitandukanye n’izo atangaza ko arwanira ndetse idafite n’icyo imariye abenegihugu.
Mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko ari Abanyekongo bavuga ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo,Ubutegetsi bwa DRC bwo bwahisemo kubigereka ku Rwanda, buvuga ko arirwo rwateye DRC rwitwaje M23.
Ubutegetsi bwa DRC Kandi ,bukunze kumvikana buvuga ko icyo u Rwanda rugamije mu gutera inkunga M23 ,ari ukwiyomekaho igice cy’Uburasirauba bwa DRC, rukoresheje bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ibi birego bya DRC ariko, bifatwa na benshi nk’iturufu Ubutegetsi b’IKI gihugu bwahisemo gukoresha mu rwego rwo gusebya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda bashinja gutera inkunga umjutwe wa M23.
Amakuru dukesha umwe mu Banyapolitiki bo muri DRC ubarizwa mu mujyi wa Goma, utashatse mko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko iturufu ya Balkanisation yatangiye gukoreshwa cyane ubwo Mzehe Laurent Desire Kabila wahoze ayobora DRC hagati y’umwaka wa 1998 na 2022 yashwanaga n’abari bamaze kumufasha guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Seseko aribo u Rwanda na Uganda.
Kuva icyo gihe Laurent Desire Kabila yatangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko impamvu yafashe icyemezo cyo kwirukana ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zari zimaze ku mufasha kujya ku Butegetsi, ari uko ibi bihugu byashakaga kwigarurira DRC.
iyi turufu kandi ,ngo yakomeje gukoreshwa n’umuhungu we Joseph Kabila ubwo yari ahanganye n’umutwe wa RCD(rRessemblement Congolais Pour la Democratie) nawe yashinjaga u Rwanda kuwutera inkunga.
Ku ri iyi nshuro ,Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi nabwo bwongeye kuzamura iturufu ya Balkanizasiyo aho bashinja M23 gukoreshwa n’u Rwanda kugirango rwigarurire Uburasirazuba bwa DRC .
Abasesenguzi mu bya politiki, bemeza ko gushinja M23 umugambi wa Balkanizasiyo, ari gahunda igamije kwangisha Abanyekongo bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda , no kugerageza kumvisha amahanga ko impamvu uyu mutwe ukomeje imirwano ,ishingiye ku gushaka gucamo DRC ibice ubifashijwemo n’u Rwanda mu rwego rwo kuruharabika ku ruhando mpuzamahanga no gushaka amaboko abushigikira mu kwamagana umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com