Abantu beshi bibaza impamvu bamera imvi bakiri bato. Hari bamwe bazimera bakiri bato abandi bakazimera bakuze cyane, ubushakashatsi bw’abahanga ku kubuzima bwa muntu bakaba bugaragaza impamvu nyinshi z’ibi byose.
Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Kaminuza ya New York mu ishuri ry’ubuzima (Medicine) bwerekanye ko uko umuntu agenda asaza atakaza akaremangingo ka melanine.
Aba bahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko muri rusange umuntu amera imvi uko agenda asaza. Abirabura bakunze kugira imvi bageze mu myaka hejuru ya 45 yamavuko, mugihe abakomoka ku mugabane w’Aziya bo ziza mu myaka yaza 40 y’amavuko, mu gihe abanyaburayi bo bakunze kuzana imvi bakiri bato ku myaka 35 yamavuko, gusa hari benshi bazana imvi mbere yo kugeza kuri iyi myaka.
Zimwe mu mpamvu abahanga bagaragaza ko zishobora gutuma umuntu azana imvi kare harimo uruhererekane rwo mu muryango (Heredity), iyo mu muryango bakunze kumera imvi bakiri bato akenshi ababakomotseho nabo bibabaho, bakunze kumera imvi bakiri bato.
Indwara nka Diyabete n’umwingo, umunaniro mw’ishi ukabije ndetse n’ibikomere byo mu mutwe biturutse ku mpanuka, kunywa itabi ryinshi,k ubura Vitamine B12 mu mubiri nabyo bigira uruhare runini mu gutuma umuntu ashobora kumera imvi kare.
Ariko ntacyo bitwara nyir’ikuzimera keretse igihe yumva zimubangamiye, aha nabwo ashobora kwifashisha ibishobora guhindura ibara ry’umusatsi we uko abyifuza.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com