Muri iyi minsi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganyemo na M23, Abanyekongo bamaze igihe bumvikana bashyira u Rwanda mu majwi bavuga ko bashaka kurutera bakaruhana barushinja gutera inkunga uyu mutwe, nyamara n’izi nyeshyamba zarabahangayikishije kandi ari abana babo, buri wese akibaza niba u Rwanda ari rwo nsina ngufi igomba gucibwaho urukoma.
Mu myigaragambyo yagiye iba muri DRC mu bihe bitandukanye, Abanyekongo bakomeje kugaragara batwika ibirango bya Leta y’u Rwanda, ndetse banagirira nabi Abanyarwanda bakorera muri iki Gihugu.
Aba Banekongo kandi banagaragara bangiza ibikorwa byabo, dore ko batatinye no kuza ku mupaka ubahuza n’u Rwanda bagatangira gutera amabuye abashinzwe umutekano bo mu Rwanda, nyamara ubu bushotoranyi u Rwanda rubirenza ingohi ruricecekera.
ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC abapolisi baterwa amabuye
Ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafataga Bunagana, DRC yumvikanye ishinja u Rwanda kuba ari rwo rwafashe uyu mujyi rwifashishije umutwe wa M23, nyamara Abanyarwanda bo batangaza ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibibazo bya Congo ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Ni kenshi izi nyeshyamba zasabye Igihugu cyabo ko bagirana ibiganiro nyamara Leta yabo ntiyigeze ibumva, ahubwo yatangaje ko idashobora na rimwe kwicarana n’izi nyeshyamba ku meza amwe kuko bawita umutwe w’iterabwoba.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki yo muri ibi bihugu, bavuga ko iki gihugu cyitwaza u Rwanda iyo ibibazo byayo biyiyobeye nyamara bakirengagiza ko ibi bazo byabo aribo babyitera.
Aha bagaragaza ukuntu bikoma abavuga ururimi rw’ikinyarwanda kandi mu by’ukuri uwakase imipaka ari we bakabaye bikoma kuko yahuje, ibice bimwe by’icyari u Rwanda, n’igihugu cya DRC.
Ntitwakwirengagiza kandi ko hari abanyarwanda bajyanywe mu DRC mbere y’uko imipaka ikatwa, abazungu babajyanye guhinga no gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, nyamara ibyo byose Leta ya DRC ntijya ibiha agaciro, ahubwo bikoma u Rwanda ngo kuko abari kurwana bavuga I Kinyarwanda, nyamara se mu gihugu cyabo ntabaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda?
Ibi byose baragaragaza neza ko iki gihugu cyirengagiza inkomoko y’ibibazo byacyo, mu kwiha amahoro bakabitwerera igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.
Umuhoza Yves