Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yibajije impamvu Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ibibazo byose byo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, babibaza u Rwanda kandi hari ingabo z’umuryango w’Abibumbye zihamaze imyaka irenga 20 zakabibajijwe iby’uwo mutekano.
Ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Gashyantare mu muhango wo kwifuriza umwaka mushya abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuza mahanga mu Rwanda, aho yagize ati “ kuki ibibazo bya hariya hakurya byabazwa twebwe? Aho nticyaba ari ikibazo cya Dipolomasi na Politiki?
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC gihora kigaruka buri gihe, nyamara hari ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20 zaragiye gukemura icyo kibazo ariko sibo bakibazwa ahubwo kibazwa u Rwanda.
Yagize ati: “None ndibaza niba diplomasi na politike nta kibazo bifite, kuki mwaba mufite abasirikare ibihumbi birenga 10 ahantu bahembwa miliyari z’amadorari, nyamara ibibazo bagiye gukemura ntagihinduka, ariko ntihagire n’ubaza impamvu bihora gutyo?”
Yakomeje yibaza niba abantu badashobora kwicara ngo barebe niba ibyo bari gukora bigenda cyangwa se bitagenda, ati “mu myaka runaka ngo bagire bati umusaruro wavuye mu byo dukora ni uwuhe ? mbese abantu bakagombye kwibaza kuri ibyo byose.
Yongeraho ko nyamara ibintu bikomeza bikagaruka, kandi hari ubwo butumwa bwa ONU. Ubu butumwa bwashyizweho ngo bukore ku mpamvu z’abanyagihug ba Congo ndetse n’abaturanyi babo bose.
Perezida w’u Rwanda yashinje mugenzi we Felix Tshisekedi wa DRC kutubahiriza kenshi ibyo yumvikanye n’abandi, harimo n’ibyavugiwe ejo bundi I Bujumbura.
Muri iki gihe ibihugu byombi bifitanye ibibazo bikomeye, kuko buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira inyeshyamba zirwanya ikindi.
Perezida Tshisekedi ashinja Kagame n’ingabo z’u Rwanda gutera DRC banyuze mu nyeshyamba za M23 ubu zigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Gusa Tshisekedi nawe ashinjwa gukorana n’inyeshyamba za FDLR zisanzwe zirwanya Leta y’u Rwanda, nyamara nawe akabihakana.
Umuhoza Yves