Umubare w’abahungu barangiza amashuri yisumbuye ukomeje kugenda uba mukeya, ibintu bitari kuvugwa ho rumwe nyuma y’uko hasdohotse imibare y’abagomba gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse n’asoza icyiciri rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ni ibintu byagarutsweho kuri uyu wa 25 Nyakanga ubwo abanyeshuri basaga ibihumbi 212 biga mu mashuri yisumbuye abasoje icyiciro cya mbere, icya kabiri, amashuri nderabarezi, ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2022-2023.
Nk’uko byakomeje bitangazwa muri aba banyeshuri abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni 131,535 barimo abahungu 58,005 naho abakobwa bakaba 73,530.
Mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye abiyandikishije gukora ibizamini ni 48,674 barimo abahungu 21,307 n’abakobwa 27,367.
Mu mashuri y’inderabarezi abiyandikishije gukora ikizamini ni 3,994 barimo abahungu 1,708 n’abakobwa 2,286.
Naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abiyandikishije ni 28,196 barimo abahungu 15,229 n’abakobwa 12,967.
Muri rusange abiyandikishije bose ni 212,399, bakaba bari bukorere kuri site 1,341 mu bigo by’amashuri 3,174.
Muri aba bagiye gukora ibizamini mu byiciro byose harimo abafite ubumuga 1203, gusa ikigaragara ni uko umubare w’igitsina gabo ukomeje kugenda uba muke, ibintu benshi bahuza no kuba aribo bakunze kujya gushakisha ubuzima , bityo bakava mu ishuri batarirangije.
Ibi ariko siko bose babibona kuko bamwe babihuza n’uko n’ubusanzwe ab’igitsina gabo bakomeje kugenda baba bacye ngo kuko ibibazo bahura nabyo bitambutse kure ibya bashiki babo, ibintu bituma hakura ngerere.
Bigarukwaho n’abahanga bavuga ko kubera ko abahungu bakunda gukora imirimo y’ingufu, bituma benshi banayigwamo , kandi kenshi bakiri abana , bikarangira batarangije amashuri bangana n’abayatangiye .
Icyakora nk’uko bitangazwa ngo muri rusange umubare w’abagabo mu gihugu waba ariwo munini n’ubwo nta bimenyetso bifatika bibihamya.