Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yihanangirije abakozi bahora mu Manama aho gukora akazi kabahagurukije, k’uburyo usanga ubuzima bwabo bwose ari inama ndetse akazi kabo kabayeinama gusa.
Umukuru w’igihugu yavuze ibi mugihe yari mu nama y’umushyikirano, ubwo yasubizaga ku kibazo cy’abayobozi bi bera mu nama aho gukora akazi.
Ni ikibazo kandi gihora cyibazwaho buri munsi ndetse n’abaturage bakavuga buri munsi bajya ku biro gushaka servise bahagera bagasanga abayobozi bagiye mu nama, nyamara abaturage babategereje bakababura.
Umukuru w’igihugu yavuze ko inama ziruta umwanya w’ibikorwa, yongeyeho ko ari nayo mpamvu umwanya wo gukurikirana aho ibikorwa byakozwe bigeze ukabura kubera ko aba bayobozi baba bagiye mu nama, yongeyeho ko inama nayo igira akamaro bitewe n’ibyayivuyemo.
Uyu mukuru w’igihugu yasabye abayobozi gukora batagendeye ku gitsure ahubwo bakikoresha,mbese umusaruro wacu ukuba ariwo utwereka intego yacu.
Perezida yavuze ko imikorere myiza igaragaza uburere umuntu yahawe ndetse bikaba n’ikigisho nyayo ihawe abana bato.
Burya n’abakuze bakenera uburere ninayo mpamvu abana bose bakenera uburere ndetse n’abakuze bagahabwa uburere kuko byose bisaba inkigisho, bityo utangira uhenda henda kugira ngo uwo wigisha agire icyo ageraho.
Ariko yabamenyesheje ko buri muyobozi ahagaze mu mwanya w’abandi bamuhanze amaso kugira ngo uburere batanga bugire akamaro, ari uko baha agaciro ibyo bakora.