Umutwe wa M23 nti wumva impamvu Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwemeye kwicarana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye mu Burasirazuba bwa DR Congo bakagirana ibiganiro, ariko bukaba bukomeje kwirengagiza ibyo kwicarana na M23 ngo bagirane ibiganiro kugirango bakemure amakimbira bafitanye no guhagairika intambara.
Ibi n’ibyatangajwe na Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 12 Ukwakira 2022.
Yagize ati:” Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari i Nayirobi muri Kenya, yemeye kwicara ndetse agirana ibiganiro n’imitwe yitajwe intwaro itandukanye yiganjemo imitwe ya Mai Mai yazengereje abaturage ikorera mu Burasirauba bwa DR Congo.
None kuki adashaka kwicarana na M23 ifite ibibazo byihariye ngo bagirane ibiganiro kandi ariyo nzira yonyine yatanga igisubizo kuri kino kibazo?”
Kuwa 22 Mata 2022, nibwo Perezida Felix Tshisekedi yagiranye Ibiganiro byamaze iminsi itatu n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro igera kuri 30 yayogoje igihugu cye mu Burasirauba ku buhuza bwa Uhuru Kenyata Perezida wa Kenya ucyuye igihe.
Mu mitwe yari yiteguye kuganira na Perezida Félix Tshisekedi, harimo na M23 yari imaze iminsi yubuye imirwano muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gushinja Leta kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye ubwo barambikaga intwaro hasi mu 2013.
Ntabwo ibyo biganiro byarebaga M23 ku buyo bw’umwihariko ahubwo yari imitwe yose ivuka imbere muri Congo, hagamijwe kumva ibyo isaba ngo barambike intwaro hasi.
Gusa Umutwe wa M23 wo uvuga ko utandukanye n’indi mitwe nka za Mai Mai yibasira ikunze kwibasira Abaturage, bitewe n’uko ikibazo cyawo kihariye bityo ko Leta yagakwiye kugirana nayo ibiganiro byihariye cyangwa se ikubahiriza amasezerano bagiranye i Addis Abbeba muri Ethipia kuwa 12 Ukuboza 2013.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Kubera influence ya FDRL, ntabwo RDC ishaka kuganira na M23. FDRL irayoboye hariya kand yamaze gutamika RDC ko M23 atari abakongoman ahubwo ari abanyarwanda. Ubwo FDRL igendera ku kuba abagize M23 basa nabo yita(FDRL) abatutsi kuko birazwi ko FDRL izirana nayo maraso!
Muduha amakuru meza.
Gusa Serubungo Pietro yahuye mumubiri mukore ibishoboka mukureho iyinkuru yokujyakwivuza mu buhinde.