Leta ya Ethiopia ivuga ko iri hafi kugera ku ntsinzi nubwo inyeshyamba zirimo gusatira umurwa mu wayo ,cyane ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yijeje Ethiopia kuyifasha kurwanya izo nyeshyamba.
Leta ya Ethiopia ikomeje ivuga ko izakomeza urugamba rwayo rwo kurwana n’inyeshyamba zo muri Tigray, nubwo amahanga akomeje kwiyongera abasaba ko habaho agahenge ariko ko bazanakomeza guhatana kugeza babonye intsinzi.
Itangazo ryo ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Ethiopia irimo kurwana intambara ijyanye no kubaho kwayo nk’igihugu kandi ko itazasenywa n’icengezamatwara (propaganda) ry’amahanga. Ibihugu byo muri Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byongeye gusaba ko habaho agahenge, n’ibiganiro byo gusoza iyi ntambara imaze umwaka.
Leta ya Ethiopia ivuga ko ingabo zayo ziri hafi kugera ku ntsinzi, ariko inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zikomeje gutera intambwe zisatira umurwa mukuru, ari na ko mu minsi ishize zafashe imijyi imwe ikomeye.
Uko intambara yatangiye
Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle.
Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaho. TPLF iherutse no gutangaza ko yihuje n’undi mutwe wa Oromo Liberation Army (OLA).
Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.
Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray mu majyaruguru ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho ku itariki ya 4 y’ukwa 11 mu 2020.
Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.
Uganda ikomeje kugerageza kwivanga mu bibazo bya Ethiopia
Perezida wa Uganda akomeje gufasha Ethiopia gushaka uburyo bwose iki gihugu cyasohoka mu ntambara bitewe n’umubano ibi bihugu byombi bifitanye dore ku tariki ya 4 Ugushyingo 2021 ,Yoweri yatumuje inama y’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba izaba ku tariki ya 16 Ugushyingo igomba kwiga ku kibazo cy’intambara ya Ethiopia by’umwihariko.
Ibi bibaye kandi nyuma y’amagambo yatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uyobora ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’imfura ya Perezida Museveni ubwo aheruka gusura Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.
Icyo gihe Gen Kaineruga abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati”Ehiopia na Uganda turi abavandimwe, ni nayo mpamvu uhungabanyije umutekano wa Ethiopia aba ahungabanije Uganda”
Mu muhango w’Irahira rya Ministiri w’Intebe wa Ethiopia wabaye mu ntangiro z’Ukwakira, Perezida Museveni wari mu bawitabiriye yavuze ko ibibazo iki gihugu kirimo byose bifite inkomoko ku moko. Avuga ko ikizakemura ibi bibazo ari ukubaka politiki ishingiye ku nyungu rusange aho kugirango buri wese arebe ku nyungu z’ubwoko bwe gusa.
Uwineza Adeline