Umutwe wa MRCD wahoze witwa MRCD/FLN ubwo Paul Rusesabagina yari akiri umuyobozi wayo mukuru ,wongeye kwibuka no gushengurwa n’agahinda ko kuba hashize Imyaka 2 yose, uwari inkingi ya mwamba Y’uyu mutwe Paul Rusesabagina atawe muri yombi n’Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda .
Umutwe wa MRCD uvuga ko ubabajwe cyane no kuba warabuze Paul Rusesabagina wisanze mu Rwanda akuwe dubai atabizi kandi atanabishaka, banongeraho ko atari Paul Rusesabagina wenyine watawe muri yombi n’inzego z‘umutekano z’u Rwanda ko hari n’Abandi bakoranaga nawe mu mutwe wa MRCD/FLN bafashwe n’u Rwanda.
Aba nta bandi atari Nsabimana Callixte Sankara wahoze mu Mpuzamashyaka ya MRCD ahagarariye ishyaka rye RRM aza guhabwa umwanya w’Umuvugizi w’ishami rya gisirikare rya MRCD ariryo FLN.
Undi ni Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya ariko bidaciye kabiri nawe yisanga mu butabera bw’u Rwanda ari kumwe n’abandi barwanyi benshi bafatiwe hamwe .
Yaba Paul Rusebagina, Nsabimana Callixte Sankara, Nsengiyumva Herman n’abandi barwanyi b’umutwe wa MRCD/FLN bose basangiye ibyaha kuko bahoze mu mutwe umwe wari ukuriwe na Paul Rusesabagina ukaba wari umaze iminsi wigamba kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ari nayo mpamvu inzego zishinzwe umutekano w’U Rwanda zabahigishije uruhindu kugeza zibataye muri yombi.
Ifatwa ryabo ryashegeshe umutwe wa MRCD
Kubera agafaranga gatubutse. Paul Rusesabagina yashoraga muri MRCD/FLN amafaranga menshi ndetse akaba yarafatwaga nk’inkingi ya mwamba n’umuterankunga ukomeye w’uyu mutwe.
Ni mugihe, Nsabimana Callixte Sankara yafatwaga nk’umucurabwe wa MRCD/ FLN no kuba yari umuhanga mw’ icengezamatwara rya MRCD/FLN no gushaka abayoboke.
Abakunze gukurikiranira hafi imikorere ya MRCD/FLN mbere y’uko aba batabwa muri yombi ,bemeza ko kuba agafaranga Paul Rusesabagina yashoraga muri uyu mutwe katakiboneka hari abahisemo gukuramo akabo karenge nka CNRD Ubwiyunge ndetse n’abarwanyi benshi b’ishami ryagisirikare FLN bahitamo gutoroka kubera ubuzima bwabaye ingume byatumye Umutwe wa MRCD usa n’uriho nk’utariho.
Iyi ikaba ariyo nyiyo mpamvu nyamukuru ndetse inafite ishingiro ituma abambari b’uyu mutwe batajya bibagirwa uwahoze ari umuyobozi n’umuterankunga mukuru wobo n’abandi bacurabwenge bawo nka NsabimanaCallixte Sankara, Nsengimana Herman bari abavugizi ba FLN ishami rya gisirikare rya MRCD .
ubu uyu mutwe ukaba usa nuwamaze gusenyuka ndetse nta bikorwa bifatika ukigaragaza.
HATEGEKIMANA CLAUDE