Mu Rwanda hatangijwe inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa ryiswe Mobile World Congress, iyi nama ikaba ibereye ku nshuro ya kabiri muri iki gihugu.
Iyi nama biteganijwe ko izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023 ikaba irimo kubera i Kigali ihuriwemo n’abahanga batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho rigendanwa, bakaba baturutse hirya no hino ku migabane y’Isi mu bihugu bitangukanye.
Iyi nama biteganyijwe ko iza gutangizwa na Perezida Paul Kagame ku mugaragaro, muri rusange hararebwa hamwe inzitizi zitandukanye zituma abantu batagerwaho na terefone ndetse n’uburyo bworoshye zabageraho bitagoranye.
Kimwe mu byo inama nk’iyi y’umwaka ushize yagombaga kwibandaho ni ukureba uko murandasi yarushaho kwegerezwa abantu, by’umwihariko ku Rwanda hakarebwa uko hashyirwa iyo mu bwoko bwa 5G, no kureba uko hakongerwa serivisi zisumbuyeho zikoreshwa hifashishijwe telefone.
Atangiza iy’umwaka ushize ku mugaragaro Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho (Digital), no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye ko byinjizwa muri politiki z’ibihugu.
Yagize ati “Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi cyane, ariko byonyine ntabwo bihagije kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira rya murandasi. Hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye kwinjizwa muri za politiki zacu”.
Yakomeje avugako “Afurika ifite urubyiruko rushoboye bwo guhanga ibishya no guhatana n’abandi, bakaba bareba aho batanga umusanzu wabo, ngo bafashe gukemura ibibazo, Ntabwo dukwiye kubabuza amahirwe baba bashakisha haba hanze ya Afurika, aho kugira ngo dutume bahora bicaye bari aho ntacyo bakora”.
UMUTESI Jessica