Ni kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Ugushingo 2023 kino gikorwa cyari giteganijwe hagati ya Hamas ndetse na Israel ari nako bahererekanya imfungwa.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Quatar yatangaje ko nk’uko Hamas na Israel bari babyumvikanyeho ko igikorwa cyo guhererekanya imfungwa kiri buze gutangira kuri uyu wa gatanu, ahagana saa moya (7am) z’igitondo kino gikorwa cyari cyamaze gutangira kuri iyo saha.
Qatar yanatangaje ko Hamas biteganyijwe ko uyu munsi iribuze kuba irekuye abantu bagera kuri 13 bo mu itsinda rya mbere ,aba bakaba bari buze kurekurwa ahagana saa kumi (4pm) za nimugoroba. Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’ikinyamakuru cyandikira muri America cyitwa New York Times.
Ikinyamakuru RT cyandikira mu burusiya dukesha iyinkuru gikomeza kivuga ko Israel nayo yavuze ko ku bijyanye no gutanga agahenge, iteganya ko izakomeza gutanga agahenge mu gihe abanyepalestine nabo bemeye kugenda barekura nibura imfungwa icumi ku munsi.
Byari biteganijwe ko kumunsi wejo hashyize aribwo intambara yaribuze kuba ihagaze,ariko Israel kumunsi wo kuwa 3 yahise itangaza ko kino gikorwa cyabaye gikererejwe kugeza ku munsi wo kuri uyu wa gatanu.
Muri kino cy’umweru nibwo Israel na Hamas byatangaje k mugaragaro ko byamaze kwemeranya ko bigomba guhererekanya imfungwa, aho iz’abagore n’abana 50 bafungiwe muri Gaza. Ayo masezerano yavugaga ko abanyapalestine bagera 150 nabo bagomba kurekurwa.
Ubu bwumvikane bwari bwagizwemo uruhare na bimwe mu bihugu birimo Egypt,Qatar,ndetse na Leta zunze Ubumwe za America. Bivurwa ko abantu barenga 200 harimo n’abanyamahanga aribo bahise bashimutwa na Hamas mu gitero cyambere cyo kuwa 7 Ukwakira muri Israel.aho iki gitero cyatumye abanya Israel bagera ku 1,200 bahasiga ubuzima, ibyo bikimara kuba nibwo Israel nayo yahise ishoza intambara yayo muri Gaza.
Schadrack NIYIBIGIRA.
Rwandatribune.com