Umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yagiriye inama abashinzwe umutekano kwibanda ku guha umutekano abaturage ba Uganda n’umutungo wabo kuruta kwibanda ku gukandamiza abatavugarumwe na politiki ya NRM yo gushimuta no kwica urubozo abaturage b’inzirakarengane.
Kyagulanyi yabivuze nyuma gato yuko abantu batamenyekanye barashe imodoka ya Gen Katumba Wamala mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bahitana umukobwa we n’umushoferi ako kanya mbere y’uko bahunga .
Ati: “Ntibyumvikana kandi ni igihe kibi muri Uganda. Biteye ubwoba ariko turasenga ngo Imana ikomeze gukomeza umuryango wa Gen Katumba Wamala kandi turashimira Imana ko ubuzima bwe bwarokotse, turifuza ko yakira vuba “.
Bobi Wine yavuze ko ibintu nk’ibi bigomba kwibutsa abaturage bose ko leta itubahiriza amategeko bitari ku baturage gusa n’abaganda bose muri rusange.
Ati: “Twese twabonye ko abashinzwe umutekano muri Uganda aho guha umutekano abaturage n’umutungo wabo, bibanze ku gukandamiza abatavuga rumwe na politiki ,gushimuta no kwica urubozo abaturage b’inzirakarengane. Ibi ntibiba ku baturage baciriritse gusa ahubwo ni kubagande bose muri rusange.”
Yavuze ko abagizi ba nabi bakoresha moto mu gutera ubwoba abaturage ari abicanyi babigize umwuga ndetse n’abakomando bashobora kurasa no kwicira abo bateye.
Ati: “Aba ni abicanyi babigize umwuga. Aba birashoboka ko ari abicanyi batojwe cyane. Ibi ntabwo byatangiye kubaho ubu bimaze igihe kirekire kandi murabizi ko nta raporo n’imwe yashyizwe ahagaragara ku iyicwa ry’abaturage b’abanya-Uganda bicwa umunsi ku munsi. “.
Bob Wine yavuze ko amanyanga n’amayeri menshi akoreshwa n’abashinzwe umutekano wa Uganda mu guteza imvururu mu gihugu ariyo ntandaro y’umutekano muke uri mu gihugu muri rusange.