Hon Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party of Rwandakure yatangaje ko kurekura ubutegetsi mu mahoro, kubera ko igihe kigeze aribyo bikenewe kurusha ko haba ho imvururu bitewe no kugundira ubutegetsi. akomeza avuga ko Demukarasi ariyo ikenewe kurusha ibindi byose, kandi yatangaje ko dukeneye ko yimakazwa.
Ibi yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye na UKWEZI TV,Hon. Habineza yavuze ko hakenewe ko mu Rwanda Perezida ava ku butegetsi ntawe umwishe cyangwa umufunze bitewe no kuguma ku butegetsi.
Yagize ati “Dufite inyota yo kubona perezida avuyeho akaba umujyanama mukuru w’igihugu,ntawe umufunze,ntawe umwishe,akaba rwose ari hariya dushobora kumusura.Ikintu cyitwa ihererekanyabubasha ni ikintu gikenewe cyane.Icyo kintu gishobora kuzabangamirwa baramutse bahinduye itegekonshinga.
Ibyo bizaba bigaragaza ko abantu batabishaka cyangwa batabyishimiye,hari igihe bishoboka ko bashobora kuzakoresha izindi mbaraga zitari iz’amahoro.Ntabwo ari ibintu twakwifuza.
Hon.Habineza Frank wiyamamaje mu matora ya Perezida aheruka agatsindwa,yavuze ko imyaka 10 iri imbere,Perezida Kagame ayemerewe nta kibazo kuko biri mu itegekonshinga ariko nyuma y’aho bishobora kutazishimirwa na bamwe.
Uyu yavuze ko nawe agifite inyota yo kuba Perezida nkuko yabikoze ubushize.Ati “Uwo mugambi wo kwiymamariza kuba Perezida wa Repubulika ndacyawufite.Ndacyafite niyo nyota muri 2024.Tugiye gukomeza umukanda kugira ngo tuziyamamazanye nawe tumutsinde.”
Mu Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 aheruka kugirana na Perezida Kagame,yamubajije niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,amusubiza agira ati :” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka 2034.nyamara mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru cyigega cyo mubufaransa perezida Kagame yavuze ko yakwiyamamaza no muyindi myaka 20 iri imbere.
Uwineza Adeline